Laurence ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Utatswe indabo”. Ba Laurence barangwa no kuba ibihangange, bakunda umwimerere, bagira ubumenyi ku bintu byinshi bitandandukanye kandi bazi gufata ibyemezo.
Beatrice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwishimye kandi ushimishije”. Ba Beatrice bakunze kurangwa no gukora ibintu byose muri gahunda nta kavuyo bagira, bagira ubumuntu, bahorana gahunda, bagira inzozi nyinshi kandi bazi gufata ibemezo.
Eugène ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Uwavutse neza”. Ba Eugène bakunze kurangwa no gukor cyane kurusha kuvuga, bagira umutima woroshye, babasha gutangfa amakuru, bagaragaza amarangamutima yabo kandi bamenyera vuba.
Ezéchiel ni izina ry’abahungu rikomoka ku ururimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana itanga imbaraga”. Ba Ezéchiel barangwa n’ingufu nyinshi mu byo bakora, bakunda impinduka, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, barategeka cyane kandi ntibakunda kwigana iby’abandi bakoze.
Emma ni izina ry’abakobwa rikomoka mu rurimi rw’Iko dage rikaba risobanura “Ikizwi ku rwego mpuzamahanga”. Ba Emma bakunze kurangwa no kuvumbura, bahorana ingufu, bakunda umwimerere, bagira igikundiro cyane kandi icyo biyemeje bumva bakigeraho ntakabuza.
Alice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa cyami”. Ba Alice bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, babasha kumenyera vuba, babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka bashobora guhura nazo, babasha gukemura ibibazo kandi bagira udushya.
Ingrid ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiscandinave rikaba risobanura “Umukobwa ukomoka ku ntwari”. Ba Ingrid bakunze kurangwa no kumenya ibintu bitandukanye, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika, bakunda umwimerere kandi bakunze kuba ibihangange.
Isaac ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Guseka”. Ba Isaac bakunze kurangwa no kubahiriza inshingano, barategeka cyane, ntakavuyo bagira, baraganza cyane kandi bakunda umuryango wabo.
Gérard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umwambi ukomeye” Ba Gérard bakunze kurangwa no kumenya gufata umwanzuro, ibyo batangiye bashyirwa ari uko babirangije, imbaraga zabo zose zibonekera mu bikorwa, bagira uburyo bwabo bw’umwihariko bwo gukora kandi barangwa n’insinzi.
Johnson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyongereza rikaba bisobanura “Umuhungu wa John”. Ba Johson barangwa n’amatsiko menshi, barigenga, bahorana ibakwe, bagira n’umurava kandi bagira umutima w’impuhwe.
Janet ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Janet bakunze kurangwa no kwishimirwa n’abantu benshi, bagira ingufu, bakunda umwimerere, baravumbura cyane kandi icyo biyemeje cyose bakugeraho
Ornella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urumuri rw’izuba” Ba Ornella bakunze kurangwa n’ibakwe, bagira ibitekerezo bizima, bahorana umwete, bazi gufata ibyemezo kandi bagira amatsiko cyane.
Melisa ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimri rw’Ikigereki rikaba risobanura “uruyuki”. Ba Melissa ni abakobwa bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo cyane,. Bubahiriza inshingano zabo kandi bazi gufata ibyemezo. Ba Melissa kandi barangwa no kuganza abandi bose baba bari kumwe mu matsinda atandukanye.
Derrick ni izinary’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “umuyobozi wa rubanda”. Ba Derrick barangwa no kwigenga, umurava,amatsiko, bahorana ibakwe kandi bakunze kugaragara cyane nk’abashoboye kurusha abandi mu itsinda baba barimo.
Denise IRANZI