Dore amwe mu yo mwifuje kumenya
Sarah ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Igikomangomakazi/Princess” Ba Sarah bakunze kurangwa no kumenya ukuri ku buryo bworoshye, ni indahemuka, bafata umwanya uhagije wo gutekerza mbere yo kugira icyo bakora, bamenyera vuba kandi bazi kubana neza.
Alexis ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urwanirira ikiremwamuntu” Ba Alexis bakunze kurangwa no gutekereza cyane, bakagira n’ibitekerezo bizima, bazi gufata ibyemezo, ni abahanga kandi bahorana inyota yo kumenya.
Liliane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ururabo rwa Lys”. Ba Liliane bakunze kurangwa no gusoza ibyo batangiye, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, bazi gufata ibyemezo kandi iyo bakora bakoresha imbaraga zose.
SAMUEL ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Izina rye ni Imana” Ba Samuel bakunze kurangwa no gukunda cyane ibyo bakora, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, bagira imbaraga, icyo biyemeje bashirwa ari uko bakigezeho kandi bazi gucunga umutungo neza.
Roger ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “umwambi w’insinzi” Ba Roger bakunze kurangwa n’inzozi nyinshi, bagira ubumuntu, bagira impuhwe, bakora ibintu byose muri gahunda kandi kumenya ibyo batekereza biroroshye.
Aaron: Ni izina ry’abahungu rikomoka mu rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “umwuka/Roho.” Abantu bafite iri zina ni abantu bakunze gukura vuba cyane. Barihambira cyane mubyo bakora, bagira umwete wo gushaka kumenya no kwerekana ukuri. Bazi gufata ibyemezo, icyo biyemeje bashirwa ari uko bakigezeho kandi ni abantu bo kwizerwa.
Fred ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’ikidage rikaba risobanura “Ububasha bw’amahoro”. Ba Fred bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, nta kavuyo bagira, bubahiriza inshingano, baraganza cyane kandi bagira ubushake.
Cynthia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwakomotse ku Mana”. Ba Cynthia bakunze kurangwa no gusoza ibyo batangiye, bagira uburyo bwihariye bwo gukora, barashishoza cyane, bakunda ibikorwa kurisha amagambo kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.
Brigitte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’igicelte rikaba risobanura “Imbaraga/ingufu”. Ba Brigitte bakunze kurangwa n’ubumuntu, nta kavuyo bagira bakora ibintu byose ku murongo, bahorana inzozi, bagira impuhwe kandi kumenya ikibari ku mutima birorshye.
Huguette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ubuhanga”. Ba Huguette bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, ibyo biyemeje byose baruhuka babigezeho, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima, bagira ingufu kandi babasha kumva amarangamutima yabo.
Jennifer ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “Ukeye kandi utuje”. Ba Jennifer barangwa no kugaragaza ku buryo bworoshye ibibari ku mutima, bagira ubumuntu,ntibakunda kujarajara, bagira inzozi nyinshi kandi babasha gukemura ibibazo.
Denise IRANZI