Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:
Marline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurirmi rw’Ikigereki rikaba risobanura “umuzenguruko muremure”. Ba Marline bakunze kurangwa n’inzozi nyinshi, bazi gufata ibyemezo, bakora ibintu byose ku murongo nta kavuyo, bagira ubumuntu kandi kumenya ibyo batekereza biroroshye.
Justin ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “Utabera”. Ba Justin bakuze kurangwa no kubona ibintu byose mu ruhande rwiza gusa batitaye ku ngaruka mbi, bahorana gahunda, babasha gukemura ibibazo, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera vuba.
Clémentine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubwitonzi n’ubugiraneza”. Ba Clémentine bakuze kurangwa no kwigenga, babasha kuyobora, iyo biyemeje kuugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho, ni abizerwa kandi bagira ibakwe.
Josiane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana izongeera”. Ba Josiane bakuze kurangwa no kwigenga, bazi gufata ibyemezo, babasha kuyobora, iyo biyemeje kuugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho kandi bagira ibakwe.
Gloria ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Icyubahiro”. Ba Gloria bakunze kurangwa n’ibitekerezo byubaka, ibyo biyemeje barabisoza, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyababuza kukigeraho kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.
Nick ni izina ryy’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Intsinzi y’abaturage”. Ba Nick bakunze kurangwa no kumenya kuyobora, ni abizerwa, barigenga, bagira ibakwe kandi icyo biyemeje gukora baruhuka bakigezeho.
Cindy ni izina ry’abakobwa rikomoka mu rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka ku Mana”. Ba Divine bakunze kurangwa no kugira ibakwe, bakorana umwete, barigenga, bagira umutima woroshye kandi babasha kuyobora.
Nawe uramutse hari iryo wifuza kumenya waritwandikora mu gitejerezo cyamwe tukazarikugezaho mu nkuru yacu utaha.
Denise IRANZI