Ubusobanuro bw’urunigi abagore n’abakobwa bambara ku nda n'umumaro warwo benshi batumva kimwe

Utuntu nutundi - 16/05/2022 3:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro bw’urunigi abagore n’abakobwa bambara ku nda n'umumaro warwo benshi batumva kimwe

Urunigi abakobwa n’abagore bambara ku nda ruzwi nka ‘Waist beads’ mu ndimi z’amahanga ni umuco w’abanyafurika bambara nk’imitako. Uru runigi ruba rukoze mu tubuye tw’amabara atandukanye cyangwa se diyama kimwe n'uko hari udukoze nk’ishene isanzwe.

Hari impamvu zitandukanye uru runigi rwambarwa kandi hari ubusobanuro bwarwo butandukanye bitewe n’igihugu uturukamo n'uko wowe ubyumva, ariko aho uva ukagera uru runigi rwambarwa n’igitsinagore gusa ntaho uzabona umugabo warwambaye.

Impamvu uru runigi rwambarwa, hari urwambara kugira ngo abashe gupima niba yananutse cyangwa yabyibushye. Iyo wabyibushye, uru runigi rurazamuka ku nda hejuru cyangwa se rukagufata cyane. Iyo wananutse, ruramanuka rukagera ku mayunguyungu.

Mu bindi bihugu aho uru runigi rwambarwa nk’umuco usanga rujyanye n’umugore cyangwa umukobwa n’imyororokere ye.

Mu gihugu cya Ghana usanga umwana w’umukobwa bamwambika urunigi ku nda mu muhango wo kumwita izina agakomeza kurwambara no mu gukura kwe.

Mu bindi bihugu cyane cyane byo mu Burengerazuba bwa Afurica, umubyeyi yambika umukobwa we urunigi ku nda akijya mu mihango bwa mbere.

Gukura urunigi wambaye rukanga kugukwira, nabyo bifatwa nko kuva mu cyiciro kimwe ujya mu kindi.

Bamwe bavuga ko hari urunigi abashaka gusama bambara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kugira ngo babashe gusama. Hari n’urunigi abagore batwite bambara ngo rugafasha mu kurinda umubyeyi n’umwana yaba atwite.

Abandi bambara urunigi ku nda kugira ngo babashe gusa neza kimwe n'uko wakwambara amaherena n’ibikomo.

Hari n'abandi bambara uru runigi ku nda kugira ngo bige kwicara neza kuko iyo urwambaye ukicara uhese ibitugu ruragufata cyane ku nda ukababara, maze ukicara udahese ibitugu. Mbese bigufasha kumenyera kwicara udahese ibitugu.

Kubera ukuntu urunigi rwo ku nda ari ikintu cy’umuntu ku giti cye, hari n’abarwambara ntubashe kumenya ko arwambaye, rero ni yo mpamvu buri wese agira uko arusobanura ku giti cye.

Umumaro w'urunigi rwambarwa ku nda usobanurwa mu buryo butandukanye


Src: Healthline.com   


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...