Kera
hari imyumvire ivuga ko izina ari irikujije, bityo ntibite ku busobanuro bw’izina
rihabwa umwana, ariko abana bamara gukura bagaterwa ipfunwe n'uko biswe, abandi
bikabagora guhindura ayo bashaka kwitwa.
Dore
amazina yatangajwe agezweho atangizwa n’ingombajwi "G" n’ubusobanuro bwayo butangaje:
1.
Griva
Iizna
rya “Griva " ni izina ritangaje mu busobanuro rihabwa abakobwa, rivuga ku
buririmbyi. Iri zina risobanute umwana w’umukobwa ufite ijosi ryiza rigororotse
ribereye kuririmba.
Nk'uko
bivugwa ko umwana wiswe neza akurana ibyiringiro byo kwisanisha n’izina rye,
iri zina rigaragaza ubwiza bw’ijosi ry’umwana ariko n’imikoreshereze yaryo mu
buhanzi bw’indirimbo.
2.
Gitisha
Gitisha
ni izina ryiza ku muryango ukunze kubonekamo abahanzi. Iri zina risobanura
amajwi arindwi y’indirimbo. Na none rigaruka ku bukirebuva mu muziki w’umwuga.
3.
Garvik
Risobanura
kwigirira icyizere, gusobanuka mu mikorere, kuba imbonera mu myitwarire, kuba
umunyamahoro no kwiyitaho. Iri zina ribereye umuntu wiyumvamo inshingano yo
kuba ingirakamaro mu bandi, ndetse akigirira icyizere ko ashoboye.
4.
Grahati
Iri
zina rigaragaza umunyamahirwe rigasobanura umunyamafaranga udafite aho yahurira
n’ubukene. Nk'uko bisobanurwa, iri zina rirahagije ngo ritume uwariswe akora
cyane ashaka kwibeshaho, no gufatirana amahirwe abona mu buzima ayabyaza
umusaruro.
5.
Gul
Iri
zina nti risanzwe kuko risobanura ururabo rw’agaciro. Risobanura umugisha,
ibyiza, ubutunzi no kwakira iby’agaciro. Igihe umuryango wibarutse umwana
ndetse bakumva baihiriwe n’ibyo byiza babonye iri zina ni igisobanuro cy’imbamutima
zabo.
6.
Giva
Iri
zina ryakoreshwa n’abantu bakunda ibyaremwe karemano nk’imisozi myiza, ibibaya
bidasanzwe, inzuzi n’ibindi. Iri zina risobanura ahantu heza cyane, ndetse
rigasobanura umuntu udasanzwe uteye mu buryo bwiza bwihariye.
7.
Galen
Iri
zina risobanuye icyomoro. Bavuga ko iri zina rifite ubusobanuro bwiza bwinshi
burimo kuba umuntu yaba umuhanga mu guhitamo neza, n’umuntu udasamara mu buzima
bwe.
Iri zina risobanura kandi umunyamahoro kandi
akayatanga, no kuba umujyana mwiza w’abantu.
8.
Grahita
Grahita
ni izizna ry’igitangaza rihabwa umwana wifuza ko azaba inyenyeri yakira abandi.
Nk'uko bitangazwa iri zina ryakuwe mu nyenyeri, rigasobanura umuntu ugira
umwihariko mu guhitamo neza, ndetse no kubaho mu mwihariko wawe.
Hari
amazina menshi ashobora gutanga icyizere ku mwana no gutuma yiyumva neza, ariko
kandi asobanura ibintu bizima. Ni byiza guhitamo neza izina ry’umwana azaterwa
ishena naryo igihe yakuze.
Sorce:Timesofindia.com