Aba baramyi bakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo “Zaburi Yanjye” na “Igikombe Cyanjye”, baherutse gutaramira mu Bubiligi mu gitaramo cyiswe “Gifted For His Glory Season 2” cyabereye muri Salle Viage i Brussels ku wa 09 Gicurasi 2026.
Iki gitaramo cyari cyateguwe na Elysee Bigira ku bufatanye na Ben na Chance [binyuze muri Zaburi Yanjye] ndetse na Team Production, kikaba cyitabiriwe n’abakunzi benshi b’umuziki wa Gospel batuye mu Burayi.
Bari bamaze gukora amateka muri Easter Jubilee, igitaramo cya Pasika cyabereye muri BK Arena ku wa 05 Mata 2026, aho bujuje iyi nyubako ndetse abantu benshi bakakira agakiza abandi bagakora ku mutima kubera ubutumwa bwari muri icyo gitaramo.
Muri icyo gitaramo bari bari kumwe na Pastor Julienne Kabanda wagabuye ijambo ry'Imana, Papi Clever and Dorcas, Alicia and Germaine ndetse na Pastor Ngoga Christophe. Abitabiriye bose batahanye umunezero usendereye.
Ben na Chance bagiye kongera gutaramira muri Canada
Kuri ubu, aba baramyi bategerejwe muri Canada mu bitaramo bitatu bizabera muri Toronto, Ottawa na Montreal. Ni ibitaramo byiswe “Let’s Worship Together 2026” byateguwe na Willy Gakunzi binyuze mu muryango we w’ivugabutumwa Heart of Worship In Action Foundation.
Si ubwa mbere bagiye gutaramira muri Canada kuko mu 2024 bahakoreye ibitaramo byiswe “Let’s Worship Together with Ben and Chance” aho bifatanyije n'abakunzi babo muri Canada gutambira Imana byimbitse. Ibi bitaramo bizenguruka Canada, byitabiriwe ku rwego rwo hejuru ku buryo amatike yashize hakiri kare.
Umwe mu bitabiriye ibi bitaramo, yabwiye InyaRwanda ko n’amatike ya VIP yashize mbere y’igihe, ibintu byerekanye urukundo rudasanzwe abanya-Canada bakunda aba baramyi Ben na Chance bamaze kugera ku gasongero k'ubwamamare.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Chance Mbanza yashimiye abantu bose babagaragarije urukundo muri ibyo bitaramo. Yagize ati: “Turashimira cyane abantu bose baduteye inkunga bakatwereka urukundo rurenze. Imana ibahe umugisha mwinshi.”
Ibitaramo Ben na Chance bazakorera muri Canada
Aba baramyi bagiye gutaramira muri Canada mu bitaramo bikomeye bizabera mu Mujyi wa Ottawa ku wa 27 Kamena 2026, bakomereze muri Montreal ku wa 28 Kamena 2026, bazasoreze muri Toronto kuwa 04 Nyakanga 2026. Amatike aragura $40, $50 ndetse na $70.
Willy Gakunzi uri gutegura ibi bitaramo byo muri uyu mwaka, yabwiye inyaRwanda ko impamvu bahisemo kongera gutumira Ben na Chance ari uko babanye neza mu 2024 mu rugendo rwabanje.
Ati: “Ku nshuro ya mbere twagiranye ibihe byiza cyane. Twakoreye mu mijyi itanu, duhura n’abantu benshi, hari abakiriye agakiza, hari abakize indwara, hari abakiriye ibitangaza. Natwe ubwacu twarahiriwe.”
Yavuze ko umwaka ushize [2025] batabashije gutegura ibi bitaramo kubera izindi nshingano bari bafite, ariko uyu mwaka bakaba bagarutse bafite gahunda ikomeye kandi iteguye neza kurushaho.
Yavuze ko kongera gutumira Ben na Chance ari uko babakunda kandi bazi neza impano Imana yabahaye. Ati: “Twabonye ko Imana iri kubazamura ku rundi rwego. Kuva baza hano muri Canada ubushize, bakoze ibindi bitaramo bikomeye muri Australia, Tanzania no mu bindi bihugu. Twabonye uburyo umurimo wabo ukomeje gukura.”
Uyu mukozi w'Imana usanzwe na we ari umuramyi akaba n'umwanditsi w'ibitabo, yavuze ko yishimiye cyane uburyo Ben na Chance bujuje BK Arena mu gitaramo cya Easter Jubilee, ibintu yavuze ko byamurenze kuko atari yizeye ko bazuzuza iyo nyubako.
Yagize ati: “Nari nzi ko BK Arena itazuzura ariko Imana yarabikoze. Nizeye ko imigisha bahawe i Kigali itazarangirira aho gusa, ahubwo natwe abantu ba Toronto, Ottawa na Montreal tuzayigiramo uruhare.”
Yavuze ko “Let’s Worship Together 2026” izaba iri ku rwego rwo hejuru kurusha ubushize, kuko hateguwe ibintu byinshi bishya. Ati: “Ubushize twari muri ‘Zaburi Yanjye’, ariko ubu ‘Igikombe cyanjye’ cyaruzuye ndetse kirasesekara kugira ngo n’abandi babone umugisha.”
Willy Gakunzi yanavuze ko muri ibi bitaramo bazafatanya na Pastor Jackson Mugisha, ibintu avuga ko bizatuma habamo amavuta mashya n’ibihe by’umwuka byihariye.
Mu butumwa bwe bwo gutumira abantu, Willy Gakunzi yahamagariye abantu bose batuye muri Canada ndetse no muri Amerika cyane cyane abari hafi ya Canada nko muri Michigan na New York kuzitabira ibi bitaramo.
Ati: “Ntabwo ari gahunda y’itorero runaka. Ni uguhuriza hamwe umubiri wa Kristo kugira ngo turamye Imana kandi twigire hamwe ibintu bifasha kwizera kwacu.”

Ben na Chance bagiye kongera gutaramira muri Canada nyuma yo kwandika amateka muri BK Arena, bakerekwa urukundo rwinshi i Burayi


Mu 2024, Ben na Chance bakoze umurimo ukomeye muri Canada benshi bakira agakiza abandi bakira indwara

Ben na Chance baherutse kwandika amateka yo kuzuza BK Arena


Ben na Chance hamwe na Elysee Bigira mu gitaramo gikomeye baherutse gukorera mu Bubiligi

Willy Gakunzi wateguye ibitaramo bitegerejwemo Ben na Chance muri Canada

Ben na Chance bagiye kongera gutaramira muri Canada

Ben na Chance bagiye kongera gutaramira muri Canada mu bitaramo bitatu bikomeye
REBA INDIRIMBO IKUNZWE CYANE "IGIKOMBE CYANJYE" YA BEN NA CHANCE
