Nk'uko bitangazwa na BBC, kuri ubu hafashwe ingamba ko hagiye kujya hatangwa arenga ibihumbi 700 by’Amafaranga y’u Rwanda ku mwaka kuri buri mwana uri munsi y’imyaka itatu mu gihugu cy'u Bushinwa.
Ayo mafaranga azafasha imiryango igera kuri miliyoni 20 mu kurera abana ndetse intara nyinshi zatangiye kuyatanga mu gushishikariza abantu kubyara. Imiryango ifite abana bavutse hagati ya 2022 na 2024 na yo ishobora gusaba guhabwa igice kuri ayo mafaranga.
Ibi bije bikurikira izindi ngamba zitandukanye Leta y’u Bushinwa yagiye ifata mu kuzamura imbyaro muri iki gihugu. Muri Werurwe 2025, umujyi wa Hohhot mu majyaruguru y'Ubushinwa watangiye guha imiryango ifite abana batatu arenga Miliyoni 20 Frw .
Shenyang, umujyi uri mu burasirazuba bwa Beijing, buri kwezi uha buri muryango arenga ibihumbi 100 Frw kuri buri mwana. Mu cyumweru gishize, umurwa mukuru wa Beijing wasabye abayobozi gutegura imishinga y'uburyo amashuri y'ibanze atangira kuba ubuntu.
Muri Mutarama abayobozi mu Bushinwa batangaje ko umubare w'abagituye wagabanutse ku nshuro ya gatatu wikurikiranya mu 2024.