Ubushinwa: Inzoka zirenga 800 zatorotse aho zororerwa nyuma y’imyuzure ikomeye

Hanze - 08/07/2026 10:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubushinwa: Inzoka zirenga 800 zatorotse aho zororerwa nyuma y’imyuzure ikomeye

Inzoka ziri hagari ya 800 na 900, zirimo iz’ubumara zo mu bwoko bwa cobra, zatorotse ikigo gikora ubworozi bw’inzoka mu gace ka Hengzhou, mu Ntara ya Guangxi mu majyepfo y’u Bushinwa, nyuma y’uko imyuzure ikomeye yibasiye u Bushinwa ikangiza aho zororerwaga.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa 6 Nyakanga 2026, ubwo inkubi y’umuyaga wa Maysak yatezaga imvura nyinshi, umuyaga, n’imyuzure ikomeye muri Guangxi, bigatuma ngomero za Liulan na Yunbiao zisenyuka, amazi akibasira agace ka Dengwei Village, aho ubwo bworozi bwari buherereye.

Ubuyobozi bwo muri ako gace batangaje ko inzoka zatorotse ahanini zari izo mu bwoko bwa king rat snakes, inzoka zo mu mazi ndetse na monocled cobras, zimwe muri zo zikaba zifite ubumara bukomeye.

Nubwo inyinshi muri izo nzoka bavuga ko ari izidafite ubumara, kuba harimo na cobra byateje ubwoba mu baturage bari bamaze kugerwaho n’imyuzure ndetse bamwe bakaba baratangiye gutinya ko bashobora kurumwa nazo.

Nk’uko ikinyamakuru CNN cyabitangaje, iyi mpanuka yabaye mu gihe imijyi myinshi yo mu majyepfo y’u Bushinwa yari imaze iminsi ihanganye n’ingaruka zikomeye z’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi, inkubi z’umuyaga ndetse n’inkangu, ibintu byatumye abantu benshi bahunga ingo zabo.

Nyuma yo gutoroka kw’izi nzoka, umuturage umwe yemejwe ko yarumwe n’inzoka maze ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bwihutirwa.

Abandi baturage bari bari kugerageza guhunga ariko bikabagora kubera amazi menshi, bavuze ko barumwe n’inzoka, ariko ko batabashije kubona ubufasha bw’ubuvuzi ku gihe kubera ko imihanda yari yangiritse ndetse n’itumanaho rikaba ryari ryahungabanye.

Umuyobozi w’agace ka Dengwei, Wu Zhi, yabwiye itangazamakuru ko inzoka zatorotse nyuma y’uko amazi yangije aho zororerwaga, avuga ko kugeza ubu hamaze kumenyekana umuntu umwe warumwe. 

Yagize ati: “Dushingiye ku makuru y’ibanze dufite, inzoka ziri hagati ya 800 na 900 ni zo zatorotse nyuma y’uko ubworozi bwazo bwangijwe n’amazi.”

Nyuma y’iyi mpanuka, itsinda ry’abakorerabushake rigizwe n’abaturage bagera ku icumi ryatangiye ibikorwa byo gufata izi nzoka kugira ngo zidakomeza guteza ibibazo.

Aba bakorerabushake binjiye mu bice byibasiwe n’imyuzure bitwaje ibikoresho birimo inshundura zo kuroba ndetse n’ibikoresho by’amashanyarazi bifasha mu gufata inzoka.

Wu Zhi yavuze ko inzoka nyinshi zamaze gutwarwa n’amazi y’imyuzure, ariko ko hari izigifite aho zihishe ku myanda n’ibindi bintu byatembanywe n’amazi mu byobo by’amazi adatemba.

Abayobozi bo muri ako gace basabye abaturage kwirinda kugerageza gufata inzoka ubwabo, cyane cyane abadafite ubumenyi cyangwa ibikoresho byabugenewe.

Wu Zhi yagiriye inama abaturage kubona inzoka mu ngo zabo guhita babimenyesha ubuyobozi bw’umudugudu kugira ngo abahanga mu kuzifata babe aribo babikora.

Uku gutoroka kw’inzoka kwabaye mu gihe Intara ya Guangxi n’utundi duce two mu Bushinwa twari tumaze iminsi twibasirwa n’ibiza bikomeye byatewe na Typhoon Maysak.

Imvura nyinshi yateje imyuzure, inkangu ndetse n’inkubi z’umuyaga, aho amakuru avuga ko abantu bagera kuri 20 bamaze guhitanwa n’ibiza mu ntara zirimo Guangxi, Hubei na Gansu.

Abashinzwe ubutabazi bakomeje ibikorwa byo gufasha abahuye n’ibiza, gutabara abari mu kaga ndetse no gukemura ikibazo cy’izi nzoka kugira ngo hirindwe izindi mpanuka.

Kugeza ubu, inzego z’ubutabazi n’abayobozi b’inzego z’ibanze baracyakurikirana uko ibintu bihagaze, mu gihe abaturage basabwa gukomeza kuba maso no kwirinda kwegera inzoka zatorotse.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...