Ubushinwa bwavanyeho imisoro ku bicuruzwa ku bihugu by'Afurika uretse kimwe

Hanze - 01/05/2026 8:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubushinwa bwavanyeho imisoro ku bicuruzwa ku bihugu by'Afurika uretse kimwe

Kuva kuri uyu wa Gatanu, Ubushinwa bwakuyeho imisoro ku bicuruzwa byinjirayo ku bihugu by'Afurika uretse Eswatini, ikomeje kugirana umubano na Taiwan.

Kugeza mu kwa 12 mu 2024, Ubushinwa bwari bwamaze gushyira mu bikorwa gahunda yo gukuraho imisoro ku bihugu 33 byo muri Afurika bikennye cyane. 

Ubu iyi gahunda yagutse igera ku bihugu 53, kandi izakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa 4 mu 2028. Ntabwo haramenyekana uko bizagenda nyuma y’icyo gihe.

Beijing yatangaje ko ari bwo bwa mbere igihugu gifite ubukungu bukomeye gitanze ku bushake amahirwe yo gukuraho imisoro ku bicuruzwa byose by’Afurika.

Ariko abasesenguzi bavuga ko nubwo iki gihugu kiri gukoresha aya mahirwe mu kongera imbaraga zo mu mubano mpuzamahanga (soft power), bagaragaza ko imisoro ari gacye cyane iba imbogamizi nyamukuru ku bohereza ibicuruzwa hanze bo muri Afurika, cyane cyane ko Afurika ifite icyuho kinini mu bucuruzi ifitanye n’u Bushinwa, aho itumiza ibicuruzwa byinshi cyane kurusha ibyo yohereza mu Bushinwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...