Ku
wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge
rwategetse ko DJ Toxxyk arekurwa, nyuma yo kumuhamya ibyaha yari
akurikiranyweho. InyaRwanda yamenye ko Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki
cyemezo.
Urukiko
rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahanishije Dj Toxxyk gutanga ihazabu ya miliyoni
1,050,000 Frw ndetse no gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi
atatu, ariko igihano cyo gukora iyo mirimo gisubikwa mu gihe cy’amezi atandatu.
Ibi byatumye ahita arekurwa icyemezo kimaze gusomwa.
Urukiko
kandi rwategetse ko urumogi rwafatiriwe rungana na grame ebyiri (2g) rutwikwa n’inzego
zibishinzwe.
DJ
Toxxyk yafunguwe amaze iminsi 135 afunzwe, bingana n’amezi ane n’iminsi 14,
kuko yatawe muri yombi ku wa 20 Ukuboza 2025.
Yari
akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwo kuri
uwo munsi, aho yagonganye n’umupolisi wari mu kazi akahasiga ubuzima. Nyuma
y’iyo mpanuka, yahise acika, aza gufatirwa mu Karere ka Karongi.
Mu
iburanisha ryo ku wa 14 Mutarama 2026, yemereye urukiko ko yakoze ibyaha byo
guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ndetse n’icy’ubwicanyi budaturutse
ku bushake.
Gusa yahakanye ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge n’icyo kwanga gupimishwa igipimo cya alcool mu mubiri.
Ubushinjacyaha
Bukuru bujurira mu gihe kitarenga iminsi mirongo itatu (30). Iki gihe kibarwa
uhereye ku munsi urubanza rwasomeweho mu ruhame.
Iri
tegeko rigengwa n’ingingo ya 181 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza
z’inshinjabyaha mu Rwanda.
Uburyo
bwo kubara iyi minsi no kongerwa kwayo bikurikiza amategeko ateganyijwe:Igihe
cy’itangira: Iminsi 30 itangira kubarwa ku munsi ukurikira uwo urubanza
rwasomeweho.
Iyo
ubushinjacyaha butari buhari ariko bwaramenyeshejwe itariki y'isomwa, igihe
kibarwa ku munsi wari uteganyijwe.
Iyo imyanzuro y’urukiko itinze gushyirwa muri sisitemu y’inkiko (IECMS), igihe cyo kujurira gishobora guhera ku itariki nyakuri imyanzuro yabonekeyeho.

