Ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru, RDF yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri. Muri iri tangazo bagize bati: ”Ubuyobozi bwa RDF buramenyesha ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera ofisiye 2 ba RDF hamwe n’abasivile 20; bakurikiranwe ku byaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye”.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare ku byaha bakekwaho bikurikira:
1.Ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe
2.Ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe”.
Rivuga ko ibyaha bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. RDF yavuze ko “nkuko biteganywa n’Itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’ Ubutabera bakaburanishwa n’Inkiko za gisirikare”.
Iri tangazo rije nyuma y’uko byari bimaze iminsi bivugwa ko hari bamwe mu bantu bagiye kureba umukino wa APR FC na Pyramids FC mu Misiri mu mwaka ushize w’imikino barimo n’abanyamakuru na Siporo, bakaba baheruka gufungwa.