Ikiremwamuntu cyemera ko kuryama amasaha 7 kugeza ku 8 cyangwa 9 ari ingenzi cyane ndetse bamwe banagerageza kubyubahiriza. Gusa ntabwo benshi bita ku buryo baryama (Posture) kandi nabyo ari ingenzi.
Akenshi uburyo waryamyemo hari ubwo bikugiraho ingaruka mu gihe ukangutse, bamwe babyuka bakanda umugongo cyangwa bataka ahantu hatandukanye.
Agaruka kuri
iyi ngingo abinyujije kuri konti ye ya Instagram, umuhanga Dr Khanita usanzwe ari umuganga
mu bitaro bya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: "Ese
ujya uryama wubitse inda? Ukeneye gushaka indi miryamire mishya ".
Yakomeje
agira ati: "Kuryama wubitse inda, bituma ubyuka umugongo uri kukurya, bitera
umunaniro ukabije by’umwihariko mu gihe ubyutse, kuryama wubitse inda, bituma
urwara umugongo, ijosi ndetse n’ibituza bishobora kukurya cyane ".
Dr Joydep
Ghosh, umuganga mpuzamahanga ku bitaro bya Fortis na Kolkata, yavuze ko
kuryama wubitse inda bituma ibiro byawe byose byibumbira hamwe mu mubiri wawe
ku buryo ushobora kugira ikibazo gikomeye cy’umugongo, umunaniro ndetse n’izindi
zitandukanye ".
Uyu mugabo yasobanuye ko kuryama wubitse inda byangiza ijosi, gusa avuga ko n’inda ubwayo ibigiriramo akaga. Ati:"Ibi byangiza n’inda cyane kandi bikagira n’ingaruka ku ijosi ".
Abantu baryama bubitse inda bagirwa inama yo gushaka matera nini ku buryo bitagira ikibazo gihambaye ku buzima bwabo ndetse babishobora bagahindura imiryamire.
Inkomoko: Indianexpress.com