Ubwo bushakashatsi
bugaragaza ko guhindura gahunda yo kuryama ukaryama isaha imwe mbere y’igihe
usanzwe uryamiraho bishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’agahinda
gakabije ku gipimo cya 23%. Ni impinduka ntoya ariko ifite akamaro kanini ku
buzima bwo mu mutwe.
Impuguke mu by’ubuvuzi
bw’indwara zo mu mutwe zigaragaza ko uburyo umuntu asinzira bufite uruhare
rukomeye ku marangamutima ye. Gusinzira neza bifasha umuntu gutekereza neza,
gufata ibyemezo bikwiye no guhangana n’ibibazo by’agahinda, mu gihe kudasinzira
neza bishobora guteza cyangwa kongera ibyo bibazo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abafite ikibazo cyo kubura ibitotsi (insomnia) bafite ibyago inshuro 10 yo kurwara agahinda gakabije kurusha abandi, ndetse inshuro 17 zo kwibasirwa n’umunaniro ukabije.
Abafite indwara yo kubura umwuka mu gihe cyo gusinzira (sleep
apnea) nabo bafite ibyago byikubye inshuro eshatu byo kwibasirwa n’ibi bibazo.
Ibi bigaragaza ko kudasinzira neza bishobora kuba intandaro y’indwara zikomeye
zo mu mutwe.
Dr. Andrea
Goldstein-Piekarski, umwarimu muri kaminuza ya Stanford akaba n’umuyobozi
w’Ikigo cy’ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe n’ibitotsi, avuga ko hari
“isano ikomeye iri hagati y’ibitotsi n’ubuzima bwo mu mutwe.”
Yemeza ko kudasinzira bihagije bishobora guteza ibibazo by’imitekerereze, ariko
nanone n’indwara zo mu mutwe zikaba intandaro yo gusinzira nabi.
Ikindi kigaragazwa
n’ubushakashatsi ni uko kuryama kare no kubyuka kare bifasha cyane mu kurinda
indwara zo mu mutwe, nubwo umuntu yaba afite akamenyero ko kuryama atinze.
Abashakashatsi bemeza ko iyo umuntu aryamye atinze cyane, ubwonko bwe bushobora
gufata ibyemezo mu buryo bubi kubera umunaniro aba yatewe n'imirimo yiriwemo ku manywa. Ibi
byiswe "Mind after midnight".
Iki kibazo kigaragara
cyane ku rubyiruko rw’ingimbi n’abangavu, cyane cyane kuva igihe cya COVID-19.
Ku rwego rw’Amerika, ubushakashatsi bwerekanye ko 80% by’abangavu n’ingimbi
batabona ibitotsi bihagije uko bikwiye. Ibi bifitanye isano n’izamuka rikomeye
ry’indwara z’agahinda n’umunaniro muri urwo rwego rw’imyaka.
Abashakashatsi basoza
bavuga ko gusinzira kare kandi neza ari kimwe mu bisubizo by’ingenzi mu
guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, kandi ko guhindura gahunda yo kuryama ari
uburyo bworoshye ariko bufite akamaro kagaragara ku buzima bw’umuntu.