Ubushakashatsi: Kunywa ikawa byongera igihe cyo kuramba cyane cyane ku bagore

Inkuru zishyushye - 04/06/2025 1:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubushakashatsi: Kunywa ikawa byongera igihe cyo kuramba cyane cyane ku bagore

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko abagore banywa ikawa y’urusobe (irimo caffeine) hagati y’igikombe 1 kugeza kuri 3 ku munsi mu myaka yabo ya za 50, baba bafite amahirwe menshi yo gusaza neza, badafite indwara zikomeye, kandi bafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe, umubiri no mu mitekerereze.

Dr. Sara Mahdavi, umwarimu wungirije muri Kaminuza ya Toronto, yavuze ko ubwo bushakashatsi bushingiye ku makuru yakusanyijwe mu myaka 30 ku bagore barenga 47,000 bari mu bushakashatsi bwiswe Nurses’ Health Study. Bavuzweho ibijyanye n’imirire yabo mu gihe cy’ubukure, bareberwaho impinduka mu buzima no ku gipimo cy’imfu.

Inyigo yerekanye ko inyungu ziri mu kawa yonyine irimo caffeine. Ubu bushakashatsi buvuga ko nta nyungu nyinshi zabonetse ku kunywa icyayi cyangwa ikawa idafite caffeine ku ubuzima bwiza mu cyane ku bageze mu zabukuru. Ahubwo, kunywa ibinyobwa birimo caffeine nko muri soda byagaragaye ko bishobora kugabanya amahirwe yo gusaza neza.

Dr. David Kao, inzobere mu ndwara z’umutima w’abagore muri Kaminuza ya Colorado, yavuze ko ibi bishimangira ko ikawa ifite ubushobozi bwihariye bwo gufasha umubiri, kurusha ibindi binyobwa bifite caffeine nk'uko bitangazwa na CNN.

Nubwo ubushakashatsi bwerekana inyungu ziri mu kunywa ikawa mu gihe cy’ubukure, Dr. Mahdavi yavuze ko bitavuze ko buri wese agomba gutangira kuyinywa. Hari impamvu zishingiye ku mihindagurikire y’imisemburo y’abagore (nk’imihindagurikire ya menopause) ishobora gutuma caffeine imara igihe kinini mu mubiri wabo, bikagira ingaruka zitandukanye.

Dr. Lu Qi, wo muri Kaminuza ya Tulane, yavuze ko nubwo ikawa ishobora gutanga inyungu, idashobora gusimbura imyitwarire myiza nko kurya neza, gukora imyitozo ngororamubiri, no gusinzira bihagije. Abantu bafite indwara z’umutima, umuvuduko w’amaraso, ibibazo by’ubwoba cyangwa ibitotsi, bagomba kugira ubushishozi mu kunywa ikawa.

Mu gihe abantu benshi banywa ikawa buri munsi mu muco wabo, ubu bushakashatsi butanga ihumure ku bayinywa ko bishobora kuba bifite umumaro mu kuramba neza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...