Ubushakashatsi: Gusokosa umusatsi utarumuka bituma wangirika

Utuntu nutundi - 03/06/2025 10:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubushakashatsi: Gusokosa umusatsi utarumuka bituma wangirika

Abantu benshi batekereza ko gusokoza umusatsi ugitose cyangwa ukirimo amazi ari uburyo bworoshye bwo kuwutandukanya no kuwunoza neza, ariko ibyo bishobora kuwugiraho ingaruka zikomeye nk’uko impuguke zibigaragaza.

Alexia Donovan ushinzwe serivisi z’abakiriya muri Barber Surgeons Guild, yabwiye DailyMail.com ko gusokoza umusatsi utarumuka bishobora gutuma ucika cyane, bikaba byanatuma ugabanuka cyane uko igihe kigenda gishira bitewe no kwangirika mu buryo bw'igihe kirekire.

Yagize ati: "Mu by'ukuri, umusatsi ugitose uba woroshye cyane kurusha uwumutse. Iyo uwusokoje ukimara kuwumesamo, ushobora gufatana, kurambuka cyane, no gucika byoroshye." Yakomeje avuga ko gusokoza umusatsi ukirimo amazi byorohereza uwusokoza, ariko bikaba intandaro yo gucikagurika, no kwangirika kandi by'igihe kinini.

Uko wakwitwara kugira ngo wirinde kwangiza umusatsi

Donovan asaba abantu kumisha gahoro umusatsi mbere yo kuwusokoza, by’umwihariko bakoresheje igitambaro cyoroshye cyane kiri mu bwoko bwa 'microfiber.' Yanavuze ko ku bantu bakunda gusokoza umusatsi utarumuka neza, bakwiye gukoresha igisokozo gifite amenyo manini kandi arimo intera nini, kugira ngo kidakurura cyane insinga z’umusatsi.

Urubuga VS Sassoon narwo rushimangira ko umusatsi ugitose uba ushobora kwangirika cyane kuko uba uri mu gihe cy’intege nke. Bavuga ko ushobora gutakaza igice cyawo cyo hejuru (cuticle), bikaba byatera gucikagurika no kwangirika kw’igihe kirekire.

Inama zitangwa n’abahanga mu by’uruhu n’umusatsi


Dr. David Johnson, umuganga w’uruhu n’umwe mu bashinze RedliteX, hamwe na Dr. Ross Kopelman, inzobere mu bijyanye n'imisatsi, basobanura ko amazi ashyushye afungura igice cyo hejuru cy’umusatsi, bigatuma ucika byoroshye. Dr. Ross ati: "Amazi ashyushye, hamwe no gukaraba mu mutwe kenshi, bishobora kwangiza umusatsi cyane cyane ku bakoresha imiti cyangwa bafite umusatsi wihariye."

Dr. Mehmet Erdogan, umuganga wo muri Turikiya ukora muri Smile Hair Clinic, asobanura ko nubwo umusatsi utose ushobora kurambuka neza kurusha uwumye, ibyo bidakuraho ko uba ushobora kwangirika imbere.

Yagize ati: "Iyo usokoje umusatsi ugitose, insinga zarambuwe ntizishobora kongera kwisubiza mu mwanya wazo wa mbere. Bigira ingaruka ku miterere yawo y’imbere, bigatuma ugira intege nke bya burundu."

Igihe nyacyo cyo gusokoza n’uburyo bwiza bwo kubikora


Urubuga Garnier rutanga inama ko igihe cyiza cyo gusokoza ari igihe umusatsi umaze kumuka cyangwa igihe uri hafi kumuka neza. Ati: "Uburyo bwiza bwo gusokoza utawangije ni ugutangirira hasi ukazamuka buhoro ugera ku mizi, ukoresheje uburyo bwiza bwo kuwutandukanya neza kandi utihuta.

Banavuga ko gusokoza inshuro imwe cyangwa ebyiri ku munsi bihagije. Ibi bituma umusatsi uhorana isuku, ukomeza kuba mwinshi kandi ukaba uwurinze kwangirika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...