Alexia Donovan ushinzwe
serivisi z’abakiriya muri Barber
Surgeons Guild, yabwiye DailyMail.com
ko gusokoza umusatsi utarumuka bishobora gutuma ucika cyane, bikaba byanatuma ugabanuka cyane uko igihe kigenda gishira bitewe no kwangirika mu buryo bw'igihe kirekire.
Yagize ati:
"Mu by'ukuri, umusatsi
ugitose uba woroshye cyane kurusha uwumutse. Iyo uwusokoje ukimara kuwumesamo,
ushobora gufatana, kurambuka cyane, no gucika byoroshye."
Uko wakwitwara kugira ngo wirinde kwangiza umusatsi
Donovan asaba abantu
kumisha gahoro umusatsi mbere yo kuwusokoza, by’umwihariko bakoresheje igitambaro
cyoroshye cyane kiri mu bwoko bwa 'microfiber.'
Urubuga VS Sassoon narwo rushimangira ko
umusatsi ugitose uba ushobora kwangirika cyane kuko uba uri mu gihe cy’intege
nke. Bavuga ko ushobora gutakaza igice cyawo cyo hejuru (cuticle), bikaba
byatera gucikagurika no kwangirika kw’igihe kirekire.
Inama zitangwa n’abahanga mu by’uruhu n’umusatsi
Dr. David Johnson,
umuganga w’uruhu n’umwe mu bashinze RedliteX,
hamwe na Dr. Ross Kopelman, inzobere mu bijyanye n'imisatsi, basobanura ko amazi
ashyushye afungura igice cyo hejuru cy’umusatsi, bigatuma ucika byoroshye.
Dr. Mehmet Erdogan,
umuganga wo muri Turikiya ukora muri Smile
Hair Clinic, asobanura ko nubwo umusatsi utose ushobora kurambuka neza kurusha
uwumye, ibyo bidakuraho ko uba ushobora kwangirika imbere.
Yagize ati:
"Iyo usokoje umusatsi ugitose,
insinga zarambuwe ntizishobora kongera kwisubiza mu mwanya wazo wa mbere.
Bigira ingaruka ku miterere yawo y’imbere, bigatuma ugira intege nke bya burundu."
Igihe nyacyo cyo gusokoza n’uburyo bwiza bwo kubikora
Urubuga Garnier rutanga inama ko igihe cyiza
cyo gusokoza ari igihe umusatsi umaze kumuka cyangwa igihe uri hafi kumuka
neza.
Banavuga ko gusokoza
inshuro imwe cyangwa ebyiri ku munsi bihagije. Ibi bituma umusatsi uhorana
isuku, ukomeza kuba mwinshi kandi ukaba uwurinze kwangirika.