Mu Rwanda, nubwo hamaze guterwa intambwe ishimishije mu kurengera ubuzima bw’umubyeyi, impfu z’abagore bapfa bazize ibibazo byo gutwita cyangwa kubyara ziracyagaragara.
Raporo y’Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage (RDHS 2025) igaragaza ko impfu z’ababyeyi zagabanutse ziva kuri 203 ku bana 100,000 bavuka ari bazima mu 2020 zikagera kuri 149 mu 2025. Nubwo iri ari iterambere rigaragara, impuguke zivuga ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo izo mpfu zirandurwe burundu.
Abashakashatsi mu rwego rw’ubuzima bavuga ko kugira ngo iki kibazo gikemuke, bidahagije kureba imibare y’impfu gusa, ahubwo ko ari ngombwa gusobanukirwa impamvu nyamukuru zizitera.
Ubushakashatsi bwakozwe ku mpfu z’ababyeyi mu Rwanda bugaragaza ko impamvu zikunze kugaruka zirimo kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara (postpartum hemorrhage), umuvuduko ukabije w’amaraso ku bagore batwite, ubwandu bukomeye nyuma yo kubyara ndetse no gutinda kubona ubuvuzi bwihutirwa.
Ubushakashatsi bwakorewe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bugaragaza ko sepsis, ari bwo bwandu bukomeye bukwirakwira mu maraso no mu mubiri wose, ari imwe mu mpamvu zikomeye zihitana ababyeyi. Abagore benshi bagera kwa muganga bamaze kuremba cyane, bigatuma kubarokora birushaho kugorana.
Dr. Denis Rwabizi, umwe mu bakoze ubushakashatsi ku mpfu z’ababyeyi mu Rwanda, avuga ko hari abagore bahura n’ubwandu bukomeye nyuma yo kubagwa (Cesarean Section).
Asobanura ko iyo ubwandu bwageze mu nda cyangwa bukwirakwiriye mu maraso, bushobora gutera ibibazo bikomeye bishobora no guhitana ubuzima bw’umubyeyi. Yongeraho ko kuva amaraso menshi nyuma yo kubyara ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zica ababyeyi, nyamara iyo ubufasha bwihuse butanzwe bishobora kuvurwa neza.
Abahanga mu buzima bagaragaza kandi ikibazo bita "gutinda gatatu", kirimo gutinda gufata icyemezo cyo kujya kwa muganga, gutinda kugera ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro, ndetse no gutinda guhabwa ubuvuzi bwihutirwa nyuma yo kuhagera. Bavuga ko izi mpamvu zose zigira uruhare rukomeye mu mpfu nyinshi zishobora kwirindwa.
Mukamana Claudine w’imyaka 29 avuga ko igihe yari atwite umwana wa gatatu yatangiye kugira ibise nijoro ariko akabyirengagiza. Yagize ati: "Natekereje ko hakiri kare ngo njye kwa muganga. Nategereje kugeza mu gitondo.
Ngeze ku kigo nderabuzima nari maze kuva amaraso menshi cyane. Abaganga bambwiye ko gutinda kuza byari gushyira ubuzima bwanjye n’ubw'umwana mu kaga." Avuga ko iyo aza kujya kwa muganga hakiri kare, aba yaririnze ibyo bibazo.
Mugire Jean Claude w’imyaka 38 avuga ko umugore we yahuye n’ikibazo gikomeye nyuma yo kubyara. Ati: "Umugore wanjye yabyaye amahoro, ariko nyuma gato atangira kuva amaraso menshi. Twagize ubwoba bwinshi kuko uko amasaha yagendaga ashira ni ko yarushagaho gucika intege. Nubwo yaje kwitabwaho, ntitwabashije kumurokora."
Nyiransabimana Chantal w’imyaka 31 na we avuga ko nubwo yageze kwa muganga ku gihe, yatinze guhabwa ubuvuzi. Ati: "Nageze ku bitaro nkiri mu bihe bikomeye byo kubyara, ariko namaze igihe kinini ntegereje umuganga kuko abarwayi bari benshi kandi abakozi ari bake. Natinyaga ko njye n'umwana twagira ikibazo mbere yo kubona ubufasha."
Bimwe muri ibi bibazo byanagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yagarutse ku kibazo cy’umugore wari utwite wo mu Karere ka Karongi wapfuye nyuma yo kugera ku kigo nderabuzima ariko ntahabwe ubuvuzi bwihuse kubera ikibazo cy’ubwishingizi bwa Mituweli.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo uwo mubyeyi yakorewe bitari "serivisi mbi" gusa, ahubwo ko byari icyaha gikwiye gukurikiranwa n’amategeko.
Yasabye ko abakozi bose bagize uburangare muri icyo kibazo babibazwa, anenga imyitwarire idashyira imbere ubuzima bw’umuntu. Yashimangiye ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukwiye guhabwa agaciro kurusha amananiza y’impapuro cyangwa ibibazo by’ubwishingizi.
Nubwo hafi 98% by’abagore babyarira kwa muganga cyangwa bafashwa n’abakozi b’ubuzima babifitiye ubumenyi, impfu z’ababyeyi ziracyagaragara. Abasesenguzi bavuga ko ikibazo kitakiri gusa aho abagore babyarira, ahubwo ko kiri no ku bushobozi bwo gutanga ubutabazi bwihuse no gukurikirana neza ibibazo bikomeye bivuka mu gihe cyo kubyara.
Ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 2009 na 2013 bwagaragaje ko 44.9% by’impfu z’ababyeyi zabaga nyuma yo kubyara, 33.9% zikabaho umugore agitwite, naho 21.2% zikabaho mu gihe cyo kubyara. Nubwo ubu bushakashatsi bwakozwe hashize imyaka, impuguke zivuga ko bugifasha gusobanukirwa aho ibibazo byinshi bikomoka no gutegura ingamba zo kubikumira.
Muri rusange, nubwo u Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije mu kugabanya impfu z’ababyeyi, abahanga mu buzima bavuga ko hakiri icyuho hagati y’iterambere rigaragara mu mibare n’impamvu nyazo zikomeje gutuma abagore bapfa bazize ibibazo byo gutwita cyangwa kubyara.
Basanga hakenewe kongera imbaraga mu gukumira ubwandu nyuma yo kubyara, kuvura byihuse abagira ikibazo cyo kuva amaraso, kongera umubare w’abakozi b’ubuzima no gukuraho inzitizi zose zituma umurwayi atinda kubona ubuvuzi. Bavuga ko ari bwo buryo bwafasha kugera ku ntego yo kurinda ko hari undi mubyeyi uhitanwa n’ibibazo bishobora kwirindwa.
