Hari n’aberura bakavuga ko batakwemera gukundana n’umuntu ufite ubwenge bwinshi cyane. Ese koko ubwenge bushobora kuba imbogamizi mu rukundo? Ni iki gituma bamwe bagira impungenge zo gukundana n’umuntu ufite ubwenge budasanzwe?
Ubushakashatsi bwakozwe na Gilles E. Gignac na Zoe M. V.
Callis muri 2020 bwagaragaje ko abantu benshi baba batifuza gukundana n’umuntu
ufite ubwenge budasanzwe, nubwo ubwenge bushobora kuba kimwe mu byo abantu bakunze
kwitaho mu gihe cyo guhitamo uwo bakundana na we.
Ubu bushakashatsi bwiswe The Costs of Being Exceptionally
Intelligent: Compatibility and Interpersonal Skill Concerns, bwasohotse mu
kinyamakuru Intelligence, bwibanze ku buryo abantu babona abafite
ubwenge buri ku rwego rwo hejuru cyane n’uko bababona mu bijyanye gukundana na
bo.
Abashakashatsi basesenguye ibisubizo by’abantu 456, barimo
abantu 236 bo mu baturage muri rusange n’abanyeshuri ba kaminuza 220.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko ababwitabiriye
muri rusange bagaragaje ko bifuza gukundana n’umuntu ufite ubwenge buri ku
kigero cya 90% kurusha uko bakundana n’uri ku kigero cya 99%.
Ibi bigaragaza ko kugira ubwenge bwinshi cyane bidahita
bituma umuntu arushaho kwifuzwa cyangwa kugaragara nk’uwaba umukunzmwizai. Icyakora, ntibivuze ko abantu
bose badakunda gukundana n’abafite IQ iri hejuru cyane.
Kuki bamwe bagira impungenge zo gukundana n’abanyabwenge
cyane?
Ubushakashatsi bugaragaza ko zimwe mu mpungenge abantu
bagira zishingiye ku gutekereza ko bishobora kugorana kumvikana n’umuntu ufite
ubwenge budasanzwe cyangwa ko ashobora kugira imbogamizi mu mibanire n’abandi.
Mu bantu bagaragaje ko batifuza gukundana n’umuntu ufite
ubwenge budasanzwe, hafi 60% bagaragaje impungenge zijyanye no kumvikana na we,
mu gihe abagera kuri 40% bagaragaje impungenge ku bushobozi bwe bwo kubana neza
n’abandi.
Icyakora, izi ni impungenge zagaragajwe n’abitabiriye ubu bushakashatsi.
Ntizihamya ko abantu bafite ubwenge budasanzwe koko bagorwa no kumvikana
n’abandi cyangwa ko badashobora kubaka umubano urambye.
Ese ubwenge bushobora kuba imbogamizi mu rukundo?
IQ ni igipimo gikoreshwa mu gusuzuma bumwe mu bushobozi bwo
gutekereza no gukemura ibibazo. Ariko ntigaragaza ubushobozi bwose umuntu afite
mu buzima, harimo kumva amarangamutima y’abandi, kuganira na bo neza no
gukemura amakimbirane.
Umuntu ashobora kugira IQ iri hejuru cyane ariko akagira
umubano mwiza n’uwo bakundana. Na none, umuntu ufite IQ iri ku rwego rusanzwe
ashobora guhura n’ingorane mu rukundo.
Nubwo abantu bakunze kuvuga ko abanyabwenge cyane
basesengura buri kantu, batinya kwangwa cyangwa bagira ibyo bategereza byinshi
ku bo bakundana na bo, ubu bushakashatsi ntibwemeje ko ari zo mpamvu zituma
bagorwa n’urukundo.
Mu by’ukuri, kugira ubwenge bwinshi si ikimenyetso cy’uko
umuntu azaba umukunzi mwiza cyangwa mubi. Imibanire isaba n’ubushobozi bwo
kumva mugenzi wawe, kuvugana na we mu bwubahane, kwizerana no gukemura ibibazo
mufitanye.
Muri rusange, ubushakashatsi bwerekana ko abantu bashobora kugira ibyo bahitamo bitandukanye ku rwego rw’ubwenge rw’uwo bakundana na we.
Ariko ntibihagije kwemeza ko abantu benshi banga gukundana n’abafite IQ iri
hejuru cyane cyangwa ko abo bantu bagorwa n’urukundo.
