Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi batifuza gukundana n’umuntu ufite IQ iri hejuru cyane

Urukundo - 11/10/2026 4:29 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi batifuza gukundana n’umuntu ufite IQ iri hejuru cyane

Dukunze kumva abavuga ko hari aho abanyabwenge cyane bashobora kuba bagera nabo bakaba abaswa, harimo no mu rukundo.

Hari n’aberura bakavuga ko batakwemera gukundana n’umuntu ufite ubwenge bwinshi cyane. Ese koko ubwenge bushobora kuba imbogamizi mu rukundo? Ni iki gituma bamwe bagira impungenge zo gukundana n’umuntu ufite ubwenge budasanzwe?

Ubushakashatsi bwakozwe na Gilles E. Gignac na Zoe M. V. Callis muri 2020 bwagaragaje ko abantu benshi baba batifuza gukundana n’umuntu ufite ubwenge budasanzwe, nubwo ubwenge bushobora kuba kimwe mu byo abantu bakunze kwitaho mu gihe cyo guhitamo uwo bakundana na we.

Ubu bushakashatsi bwiswe The Costs of Being Exceptionally Intelligent: Compatibility and Interpersonal Skill Concerns, bwasohotse mu kinyamakuru Intelligence, bwibanze ku buryo abantu babona abafite ubwenge buri ku rwego rwo hejuru cyane n’uko bababona mu bijyanye gukundana na bo.

Abashakashatsi basesenguye ibisubizo by’abantu 456, barimo abantu 236 bo mu baturage muri rusange n’abanyeshuri ba kaminuza 220.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko ababwitabiriye muri rusange bagaragaje ko bifuza gukundana n’umuntu ufite ubwenge buri ku kigero cya 90% kurusha uko bakundana n’uri ku kigero cya 99%.

Ibi bigaragaza ko kugira ubwenge bwinshi cyane bidahita bituma umuntu arushaho kwifuzwa cyangwa kugaragara nk’uwaba  umukunzmwizai. Icyakora, ntibivuze ko abantu bose badakunda gukundana n’abafite IQ iri hejuru cyane.

Kuki bamwe bagira impungenge zo gukundana n’abanyabwenge cyane?

Ubushakashatsi bugaragaza ko zimwe mu mpungenge abantu bagira zishingiye ku gutekereza ko bishobora kugorana kumvikana n’umuntu ufite ubwenge budasanzwe cyangwa ko ashobora kugira imbogamizi mu mibanire n’abandi.

Mu bantu bagaragaje ko batifuza gukundana n’umuntu ufite ubwenge budasanzwe, hafi 60% bagaragaje impungenge zijyanye no kumvikana na we, mu gihe abagera kuri 40% bagaragaje impungenge ku bushobozi bwe bwo kubana neza n’abandi.

Icyakora, izi ni impungenge zagaragajwe n’abitabiriye ubu bushakashatsi. Ntizihamya ko abantu bafite ubwenge budasanzwe koko bagorwa no kumvikana n’abandi cyangwa ko badashobora kubaka umubano urambye.

Ese ubwenge bushobora kuba imbogamizi mu rukundo?

IQ ni igipimo gikoreshwa mu gusuzuma bumwe mu bushobozi bwo gutekereza no gukemura ibibazo. Ariko ntigaragaza ubushobozi bwose umuntu afite mu buzima, harimo kumva amarangamutima y’abandi, kuganira na bo neza no gukemura amakimbirane.

Umuntu ashobora kugira IQ iri hejuru cyane ariko akagira umubano mwiza n’uwo bakundana. Na none, umuntu ufite IQ iri ku rwego rusanzwe ashobora guhura n’ingorane mu rukundo.

Nubwo abantu bakunze kuvuga ko abanyabwenge cyane basesengura buri kantu, batinya kwangwa cyangwa bagira ibyo bategereza byinshi ku bo bakundana na bo, ubu bushakashatsi ntibwemeje ko ari zo mpamvu zituma bagorwa n’urukundo.

Mu by’ukuri, kugira ubwenge bwinshi si ikimenyetso cy’uko umuntu azaba umukunzi mwiza cyangwa mubi. Imibanire isaba n’ubushobozi bwo kumva mugenzi wawe, kuvugana na we mu bwubahane, kwizerana no gukemura ibibazo mufitanye.

Muri rusange, ubushakashatsi bwerekana ko abantu bashobora kugira ibyo bahitamo bitandukanye ku rwego rw’ubwenge rw’uwo bakundana na we.

Ariko ntibihagije kwemeza ko abantu benshi banga gukundana n’abafite IQ iri hejuru cyane cyangwa ko abo bantu bagorwa n’urukundo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...