Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Metro, umuforomokazi kabuhariwe mu buzima bw'imibonano mpuzabitsina, Lorraine Grover, yavuze ko nyuma yo gusohora intanga, umubiri winjira mu gihe kizwi nka "refractory period", ni ukuvuga igihe uba ukeneye kugira ngo wongere ushobore kugira umurego.
Asobanura ko muri icyo gihe umubiri urekura imisemburo irimo prolactin na serotonin, igabanya ubushake bw'imibonano ndetse ikabuza umusemburo wa dopamine, ufasha umuntu kugira umurego, gukora neza.
Muganga Charlotte Todd avuga ko igihe bifata ngo umugabo yongere kugira umurego giterwa cyane n'imyaka.
Agaragaza ko: Abari mu kigero cy'ubwangavu cyangwa imyaka iri hagati ya 20 na 25 bashobora kongera kugira umurego mu minota mike nyuma yo kurangiza; Abafite imyaka iri hagati ya 28 na 35 bishobora kubafata iminota igera kuri 30;
Mu myaka ya 40, bishobora gufata amasaha menshi; Mu myaka ya 50 na 60, ni ibisanzwe ko bifata amasaha menshi mbere yo kongera kugira umurego; Mu myaka irenga 70, bishobora no gufata umunsi umwe cyangwa kurenga.
Dr Todd agaragaza ko nta gihe runaka abaganga bemeranyijweho nk'igisanzwe kuri buri muntu, kuko buri wese agira uko umubiri we ukora. Ati: "Abagabo bafite ubuzima bwiza bashobora kongera kugira umurego vuba cyangwa bagatinda kurusha ibi bipimo. Ariko uko imyaka yiyongera ni ko igihe cyo kongera kugira umurego na cyo cyiyongera."
Lorraine Grover yavuze ko imyaka atari yo yonyine igena igihe umuntu afata ngo yongere kugira umurego. Abagabo bakora imyitozo ngororamubiri kandi bafite ubuzima bwiza akenshi bongera kugira ubushake vuba kurusha abafite indwara z'umutima cyangwa izindi zibangamira gutembera kw'amaraso, kuko amaraso ari ingenzi mu gutuma umuntu agira umurego.
Ikindi ni uko gusinzira bihagije bifasha umubiri kongera imbaraga zikenewe mu mikorere y'imibonano mpuzabitsina. Ku rundi ruhande, kunywa inzoga nyinshi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge bishobora gutuma umubiri utinda kongera kugira ubushake.
Ikindi ni uko urugero rwa testosterone, umusemburo ugira uruhare rukomeye mu bushake bw'imibonano, na rwo rugira ingaruka. Iyo ruri hasi, bishobora gutuma umurego uba muke ndetse n'igihe cyo kongera kuwugira kikiyongera. Yanagaragaje ko abagabo badakora imibonano mpuzabitsina kenshi na bo bashobora kugira igihe kirekire cyo kongera kugira ubushake.
Abahanga bavuga ko ikibazo kitarangirira ku mubiri gusa. Dr Todd avuga ko ibibazo byo mu mutwe bishobora kubangamira kongera kugira umurego.
Avuga ko guhangayika, agahinda gakabije (depression), ibibazo biri mu mubano w'abashakanye ndetse no kugira ubwoba bwo kutitwara neza mu mibonano (performance anxiety), byose bishobora kugabanya ubushake.
Lorraine Grover na we avuga ko uko umuntu akururwa n'uwo bari kumwe bigira uruhare rukomeye, kuko ubwonko ari bwo bugenzura cyane ubushake bw'imibonano. Asaba abagabo kwirinda kwigereranya n'ibigaragara muri filime z'urukozasoni, kuko zitanga ishusho itari iy'ukuri ku mikorere y'umubiri.
Aba bahanga bavuga ko iyo umuntu ahora afite ikibazo cyo kutabasha kongera kugira umurego nyuma y’imibonano mpuzabitsina, cyangwa bikamuteza impungenge, aba akwiriye kugisha inama umuganga.
Bashimangira ko ibi bibazo bikunze kubaho ku bagabo benshi kandi ko bidakwiye kubatera isoni, kuko akenshi bishobora kuvurwa ndetse bigakira mu gihe icyabiteye kimenyekanye.
