Ubu bushakashatsi
bwakozwe n’itsinda ryayobowe n’umushakashatsi Ulrike Willinger, bwitabiriwe n’abantu 156 barimo abagabo 80
n’abagore 76 bafite urwego rutandukanye rw’amashuri. Abitabiriye bapimwe ikigero cy'ubwenge bwabo hakoreshejwe ibipimo by’amagambo n’ibitari iby'amagambo, hakomeza no
gupimwa uburyo bagira imico yo kurakara cyangwa uko bahinduka mu byiyumvo.
Nyuma, beretswe
udushushanyo 12 tw’umuhanzi w’Umudage Uli
Stein dukubiyemo urwenya ruteye ubwoba rushingiye ku ngingo zisanzwe
zititabwaho nk’ibyago, ububabare n’ibitekerezo byerekeranye no kwiyahura.
Hanyuma basabwe gutanga ibitekerezo ku buryo babisobanukiwe no ku rugero
babyishimiye.
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje amatsinda atatu. Itsinda rya mbere ryari rifite ubwenge busanzwe, rikagira urugero rwo hagati mu kurakara, kandi rikishimira uru rwenya ku rugero rwo hagati.
Itsinda rya kabiri ryari rifite abantu bagaragaza kurakara
cyane ariko bafite ubwenge busanzwe, rikaba ariryo ryishimiye urwo rwenya ku
rugero rwo hasi kurusha ayandi matsinda. Itsinda rya gatatu ryashimye cyane
urwenya, rigaragaza ubwenge bwo hejuru mu bipimo byose ariko
rifite urwego rwo hasi cyane mu kurakara no mu bibazo by’umubabaro.
Abashakashatsi basobanuye
ko abantu bafite ubwenge bwo hejuru ari
bo bashobora gusobanukirwa no kwishimira urwenya rudasekeje na gato kurusha abandi,
mu gihe abandi batabasha kurusobanukirwa.
Ibi bisubiye mu
bitekerezo byatangajwe na Sigmund Freud
mu 1905, aho yavugaga ko urwenya ari uburyo bwo gusohora ibyiyumvo
n’amarangamutima aba afungiranye mu buryo budafite ingaruka ku bandi.
Nubwo urwenya 'rwijimye' kenshi ruba rugaragaza amagambo cyangwa ibitekerezo byerekeranye n’urugomo,
ubushakashatsi bwerekanye ko abarusobanukirwa neza ari bo bagira umutuzo
n’ubwitonzi, bakaba banagaragaza urwego rwo hejuru mu mitekerereze no mu
bwenge.
