Abana nibo bazanira umuryango umunezero kandi ni nabo
bawukomeza cyane, gusa ni ibanga rya bamwe kuko kugira abana bato bagusaba
kubasigarana rimwe na rimwe, bihinduka akazi kandi gakomeye cyane, bikaba
byanateza izindi ngaruka. N’ubwo benshi bemeza ko bibatesha umutwe rero, burya ababyeyi baba bagomba
guhangana nabyo.
Hanze aha hari ababyeyi bateshwa umutwe n’abana
babo. Ibaze nawe, kujya mu kazi ugakora iyo bwabaga kugira ngo ubone ibyo
kugaburira abana bawe, wanagera mu rugo ugasanga abana ni wowe bategereje,
ukabitaho bikagera n’aho wowe wiyibagirwa. Kwita ku bana bisaba imbaraga, ariko by’umwihariko
abana bavutse vuba kuko uba usabwa: Kuboza, kubagaburira, kubasukura bya hato
na hato, no kubajyana kuryama.Kubera aka kazi kenshi gakorwa n’ababyeyi, niyo mpamvu hanze aha hari ababyeyi bamwe bahisemo kimwe, bakiyemeza kujya
birerera abana babo, nta kandi kazi bakoze. Gusa nabo bahura n’ibibazo byinshi, nko kuba abo babana bababwira ko ntacyo bamaze kizana amafaranga mu rugo. Burya
iyo umubyeyi yita ku mwana we, hari imbaraga zitagaragara akoresha. Ni nayo mpamvu abenshi bahabwa akaruhuko ko kubyara, ko konsa,... iyo bari basanzwe ari abakozi bakorera
ahantu runaka.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, bwagaragaje ko ababyeyi benshi, babangamirwa no gusigarana abana
kuruta uko bakwigira mu kazi gasanzwe. Ubwo bushakashatsi bwakozwe na AVEERO, bwakorewe ku badamu barenze 1,500; n’abagabo nk’abo, bose bakorera mu bigo
bitandukanye.
DORE
UKO BABIBONYE
·
31% bemeje ko gusigarana abana mu rugo
bitesha umutwe kurenza uko bakwigira mu kazi.
·
40% bavuze ko bahagaritse imyumvire yo
kurenganya ababyeyi babo, nyuma y’aho babyariye umwana wabo wa mbere.
·
25% bavuze ko kugira umwana byoroshye.
·
39% by’ababyeyi, bavuze ko ubwo babaga
barembera abana babo bumvaga batengushywe.
·
55% bavuze ko kugira abana bigorana cyane
kimwe no kubafasha.
·
71% bemeza ko imbuga nkoranyambaga zifasha
kurembera.
·
27% by’ababyeyi bavuga ko bahangayikishwa
n’uko baba bashaka kubera beza abo babyaye.
·
9% by’ababyeyi bemeza ko bahangayikishwa n’uko
abana babo baryama.
·
42% by’ababyeyi bemeje ko babonye neza,
ingano y’urukundo ababyeyi bakunda abana babo.
Kuba umubyeyi ni ikintu kitoroshye cyane, gusa ni
ikintu utagomba kurenza imboni zawe. Kuba umubyeyi, bishobora kukuzanira
imbogamizi nyinshi cyane, ariko na none bizana umunezero. Kugira umwana ni byiza
cyane, kabone n’ubwo agusaba kumwitaho cyane kugeza ubwo ubyize
kukunaniza. Ababyeyi barasabwa kubyara abana bakanabarera neza.
Inkomoko: Relrules
