Abantu benshi usanga batazi uburyo bashobora gusobanukirwa uburyo bakora umuti uvura abana inkorora n'ibicurane. Guha umwana umuti wikoreye bisaba kubahiriza ibipimo, niyo mpamvu ari byiza kubahiriza amabwiriza uhabwa igihe ugiye guha umwana umuti wakoresheje ibintu by'umwimerere .
1. Kumuha umufa ushyushye w'inkoko: Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko isosi itogosheje y'inkonko ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi harimo butare bwa Fer na Zinc byifitemo ubudahangarwa buhangara inkorora n'ibicurane.
2. Gukoresha Ubuki n'indimu: Indimu n'ubuki bivura inkorora kuko indimu ikungahaye kuri vitamini C. Ubuki nabwo bwifitemo umwimerere wa Antibiyotike (Antibiotique).
Umuti w'inkorora ukozwe mu buki n'indimu, bawukora mu ndimu imwe bakamuye bakavangamo ibiyiko bibiri by'ubuki bw'umwimerere. Iyo umaze gukora uwo muti uwuha umwana inshuro eshatu ku munsi ukoresheje akayiko. Uwo muti ntiwemerewe abana bataruzuza amezi atandatu.
3. Ubuki n'imineke: Gukoresha indimu iyo bidakunze ushobora kuvanga imineke n'ubuki. Kugira ngo ukore uwo muti bizagusaba kunomba imineta nibura ibiri kandi ihiye neza ubundi ukayivangamo amazi ya ml 400 ashyushye, hanyuma yamara guhora ugashyiramo ubuki bw'umwimerere. Ugomba kumuha uwo muti inshuro 4 ku munsi.
Icyitonderwa: Iyo umwana afite ibimenyetso bihindagurika umubyeyi agomba kumujyana kwa muganga kuko ashobora no kuba arwaye izindi ndwara. Ibimenyetso azagaragaza bikakwereka ko ugomba kumujyana kumuvuza ku mavuriro ni: ukugira umuriro utagabanuka, kuruka, umubiri ugacika intege kandi ukabona adashishikariye kurya.
Inkomoko: Topsante.com