Uburyo wakoresha bukinjiza amafaranga muri 2023

Ubukungu - 04/01/2023 7:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Uburyo  wakoresha bukinjiza  amafaranga muri  2023

Inzozi zo kugira amafaranga buri wese arazihorana kandi impamvu ubyuka ijoro ugataha irindi, uba wifuza amafaranga kugira agufashe kubaho. Bamwe batekereza ko birukanywe ku kazi kabo batabaho, ubuzima bwarangira ariko siko biri.

Muri 2015, nyuma yo kwirukanwa ku kazi kanjye  k’ubuforomo nararize. Ubwo nirukanwaga numvise mpangayitse, kandi mbuze epfo na ruguru.

Nabuze aho nakuraga amaramuko, kandi nari ngifite urutonde rw’amafaranga nsabwa, inshingano zitandukanye n'ibintu byinshi byo kwitaho kandi bisaba amafaranga.

Yitwa Quellen, umukobwa ukiri muto wahuye n’ibibazo nyuma yo kwirukanwa ku kazi. Yakomeje kutuganiriza byinshi kubijyanye n’akazi yatswe kari kamutunze, maze atubwira inzira yakoresheje ngo abe uwo ariwe ubu.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro ko  ngomba gukoresha uburyo bwose kugira ngo ndebe ko ntazongera kwifuza akazi natswe, ahubwo nkishakamo ibisubizo. Bidatinze namenye ko abaherwe baba akenshi bafite inzira zitandukanye zibinjiriza amafaranga. 

Menya ko izo ntekerezo mfite zimbwira ko nshaka kuba umuherwe nk'umuntu wari ufite impungege zo gutakaza umushahara. Natangiye gushaka uburyo butandukanye nakoresha bukantunga none kuri ubu nibeshejeho, singikeneye n’umushahara ahubwo nanjye nawutanga."

Uyu mukobwa w'umuhanga wasanze agomba kwishakamo ibisubizo, yatubwiye ko nyuma yo kubura umushahara hari andi mahirwe mu kubona amafaranga. Atubwira zimwe mu nzira yakoresheje zikamukiza harimo gukodesha bimwe mu bikoresho bye bikamutunga, ndetse inyungu akuyemo akayishora mu bindi bikorwa agenda yaguka ahinduka umuherwe w'igitangaza.

 Niba wifuza  kumenya uburyo bushya bwo kwinjiza amafaranga mu mufuka wawe, dore inzira wakoresha muri 2023. Zimwe muri zo  uyu mwana w'umukobwa yarazikoresheje, zimuzanira inyungu nyinshi.

1. Gukodesha kimwe mu bikoresho byawe.

Bimwe mu byo utunze bigupfira ubusa, mu gihe byakakubyariye amafaranga wifuza. Bimwe mu bikoresho ufite cyangwa imitungo, ushobora kuyitanga ku bantu bashaka gukodesha maze bakajya baguha amafaranga ukoresha mu bindi.

Nk’urugero ushobora kuba ufite imodoka ugendamo ujya ku kazi, ukayiha umuntu uyikodesha akakwishyura ku kwezi wowe ukajya utega imodoka z’abagenzi basanzwe. Aho uba uzigamye amafaranga yatakazwaga kuri ya modoka, ndetse ku kwezi ukishyurwa. 

Iyo modoka ibaye inzira yo kuguha amafaranga agutunga. Wigomwa ibyo ukoresha wabura ubuzima bugakomeza, bigakoreshwa bibyazwa umusaruro.

Ushobora kuba ufite imitungo itandukanye cyangwa myinshi, ukaba watanga urenze umwe kugira winjize. Hari benshi bafata amazu babamo ahenze bakayakodesha, bagatura mu mazu adahenze, ya nzu ikamwishyurira iyo yagiyemo ihendutse akanasagura andi mafaranga akoresha ibindi.

Iki gihe hashakwa uburyo utanga amakuru ku bantu ngo ubone abakiriya babikeneye. Yaba kubishyira ku mbuga nkoranyambaga, kugera ku bantu bamwe na bamwe ubabwira ibyo ukora n’izindi nzira. 

Quellen yavuze ko yafashe ibikoresho by'umuziki yakoreshaga harimo; Gitari, Piyano, n'ibindi akigomwa umuziki yumvaga iwe maze bigatangira kumuzanira inyungu nyinshi. Amafaranga yakuyemo akayubakisha amazu azajya acumbikiramo abantu, bikongera ubukungu bwe.

2. Byaza  umusaruro abakuzengurutse

Niba ufite  abagukurikirana cyangwa umubare munini, haba inshuti nyinshi, abavandimwe, abo muganira, ushobora kugira imbuga nkoranyambaga wakira amafaranga kubera gukurikirwa n’abantu benshi. Urugero hari abakoresha youtube n’izindi. Kuko uko ukurikiranwa n’abantu benshi, niko umubare w’amafaranga winjiza wiyongera.

3. Kwizigamira kuma konti akungukira

Muri Banki bagira ama konti atandukanye y’abakiriya babo. Hari amoko y’ama konti yungukira abakiriya ku buryo iyo ubikije amafaranga hagendewe ku nyungu mwemeranije, bazakungukira ugenda ubona inyungu ku mafaranga wabikije.

Kuba umuherwe no kwihaza mubyo ukeneye ntabwo biza wicaye, ahubwo urabikorera. Bamwe batanga urwitwazo ko akazi kabuze! Ariko ku bushobozi bwawe bucye, shaka icyo wabyaza umusaruro utarindiriye akazi k'abandi cyangwa niba nako ugakeneye mu gihe utarakabona itekerezeho, ubyaze umusaruro ibihari, ube wifasha kubaho ubuzima ushaka.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...