Uburyo karemano wakoresha ukagira uruhu rwo mu maso rusa neza

Ubuzima - 28/11/2019 8:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Uburyo karemano wakoresha ukagira uruhu rwo mu maso rusa neza

Uruhu rwo mu maso rukenera gusukurwa byihariye birenze koga amazi n’isabune isanzwe kuko iyo twisiga amavuta cyangwa se umwanda uva mu ruhu ubwarwo, hari uturemangingo dupfuye, tuba dukeneye kuvaho kugirango uruhu ruhumeke neza. Kurusukura rero, bisaba kurukuba cyangwa se kuruhanaguraho imyanda mu buryo bwihariye

Ku muntu ufite uruhu rwumagaye, uruhu rw’amavuta ruriho ibiheri byinshi n’ufite uruhu rushaje kubera izuba cyangwa se imyaka afite, urufite amabara menshi cyangwa se no kuba ufite uruhu ruvanze byose, aba baba bakeneye gusukura uruhu rwabo ku buryo bwihariye. Ni muri ubwo buryo, bisaba ko arusukura neza hakurikijwe uko uruhu ruteye.

Isuku yihariye y’uruhu ikorwa inshuro imwe mu cyumweru ku muntu ufite uruhu rushaje, inshuro ebyiri ku muntu ufite uruhu rw’amavuta ndetse n’inshuro imwe mu kwezi ku muntu ufite uruhu rwumiranye kugira ngo uruhu rwe rusubirane, amabara n’ibindi bigabanuke.

Muri abo bantu batandukanye, buri wese ashobora gufata umwanya agasukura uruhu rwe akoresheje ibyabugenewe (products). Ushobora kandi gukoresha bimwe mu biribwa tuba dufite mu ngo, ukabivanga, ukabyisiga bitewe n’uruhu ufite.

Muri ibyo biribwa harimo: Indimu, inyanya, inkeri, avoka (avocado), igi, cocombre, umunyu, ubuki, inanasi, umuneke, amavuta ya olive ndetse n’ibirayi. Ibi ni bimwe mu byo wakwifashisha ugakora mask ishobora kugufasha gusukura uruhu rwawe.

Kimwe mu bintu bituma rero uruhu rugira ibibazo ni ugusukurwa nabi. Bamwe bibwira ko  gusukura uruhu ari ukurukuba cyane, abandi bakoga kenshi gashoboka ku munsi ariko kugira ngo uruhu ruse neza mu maso bisaba kwitonda kandi ugakoresha ibintu byizewe. Hari uburyo bwinshi isuku yihariye yo mu maso ikorwa.

Dore uburyo bworoheje wakoramo isuku yo mu maso yihariye Ufata ikiyiko cy’ubuki ku kiganza, ukavanga n’amazi make ashyushye, ugasiga mu maso ukagenda umasa buhoro buhoro cyane cyane wibanda mu gahanga, ku zuru, ku kananwa no ku matama, ukabirekeraho nk’iminota cumi n’itanu ukabona kubikaraba, wabikora nka kabiri mu cyumweru, uruhu rwawe rugenda rusubirana.

Ubu buryo bufasha kandi uruhu rushaje kuvaho, uruhu rugahumeka neza kuko utwenge tw’uruhu tuba twafungutse, umwuka mwiza wa oxygen ukabasha kwinjira. 

Uruhu rufite ibinure byinshi kandi hari uburyo warusukuramo rukareka kugira ibiheri byinshi dore ko usanga akenshi abafite urwo ruhu baba bafite uduheri mu maso n’utuntu tw’umweru cyane cyane hafi y’amazuru, ku kanwa n’ahandi.

Kugira ngo ugabanye ibinure byinshi mu ruhu, dore uburyo bworoshye wakoresha nk’uko tubikesha urubuga health line.

·         Ufata amazi ukayakatiramo cocombre ikiri nshya, ukayaraza mu cyuma gikonjesha(refrigerator) ariko mu bice bidakonja cyane ku buryo itaba barafu.

·         Mu gitondo ufata ya mazi ukayakaraba mu maso, nta kindi ukoresheje. Ubikora byibuze inshuri ebyiri mu cyumweru amavuta akagenda agabanuka mu ruhu rwawe ukareka kuyaga no kurwara uduheri ndetse n’utuntu tw’umweru tuza mu maso tukagenda.

Mu gihe rero warembejwe n’uduheri no kugira utuntu tw’umweru duterwa no kugira ibinure byinshi mu ruhu, ubwo ni bumwe mu buryo wakwifashisha. Na none kandi uruhu rwo mu maso ruba rukeneye gusukurwa kugira ngo imyanda iva mu mavuta tuba twisize ibashe kuvamo neza.

Dore uko wakoresha amazi yo mu gisheke ugasukura uruhu neza:

1.      Banza unombe umuneke, numara kunoga ushyiremo utuyiko tubiri tw’ubuki, nyuma ushyiremo amazi y’igisheke ubivange, bimere nk’igikoma.

2.      Fata urwo ruvange urusige mu maso, rumaremo nk’iminota cumi n’itanu 

3.      Bikarabe ukoresheje amazi meza gusa.

Ubu buryo bukoreshwa rimwe mu cyumweru, bugatuma uruhu ruhumeka neza kandi rugasa neza. Ng’ubwo bumwe mu buryo karemano wakoresha ugasukura uruhu rwo mu maso ukarushaho gusa neza, n’aho ugeze, ukureba akabona ko ufite ubwiza budasanzwe.

Src: medicalnewstoday.com, webmd.com, healthline.com, thehealthy.com...

Umwanditsi: Joselyne Mucunguzi-InyaRwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...