Ku muntu ufite uruhu rwumagaye, uruhu rw’amavuta
ruriho ibiheri byinshi n’ufite uruhu rushaje kubera izuba cyangwa se imyaka
afite, urufite amabara menshi cyangwa se no kuba ufite uruhu ruvanze byose, aba
baba bakeneye gusukura uruhu rwabo ku buryo bwihariye. Ni muri ubwo buryo,
bisaba ko arusukura neza hakurikijwe uko uruhu ruteye.
Isuku yihariye y’uruhu ikorwa inshuro imwe mu cyumweru
ku muntu ufite uruhu rushaje, inshuro ebyiri ku muntu ufite uruhu rw’amavuta
ndetse n’inshuro imwe mu kwezi ku muntu ufite uruhu rwumiranye kugira ngo uruhu
rwe rusubirane, amabara n’ibindi bigabanuke.
Muri abo bantu batandukanye, buri wese ashobora gufata
umwanya agasukura uruhu rwe akoresheje ibyabugenewe (products). Ushobora kandi
gukoresha bimwe mu biribwa tuba dufite mu ngo, ukabivanga, ukabyisiga bitewe
n’uruhu ufite.
Muri
ibyo biribwa harimo: Indimu, inyanya,
inkeri, avoka (avocado), igi, cocombre, umunyu, ubuki, inanasi, umuneke,
amavuta ya olive ndetse n’ibirayi. Ibi ni bimwe mu byo wakwifashisha
ugakora mask ishobora kugufasha gusukura uruhu rwawe.
Kimwe mu bintu bituma rero uruhu rugira ibibazo ni
ugusukurwa nabi. Bamwe bibwira ko
gusukura uruhu ari ukurukuba cyane, abandi bakoga kenshi gashoboka ku
munsi ariko kugira ngo uruhu ruse neza mu maso bisaba kwitonda kandi ugakoresha
ibintu byizewe. Hari uburyo bwinshi isuku yihariye yo mu maso ikorwa.
Dore uburyo
bworoheje wakoramo isuku yo mu maso yihariyeUfata ikiyiko cy’ubuki ku kiganza, ukavanga n’amazi
make ashyushye, ugasiga mu maso ukagenda umasa buhoro buhoro cyane cyane
wibanda mu gahanga, ku zuru, ku kananwa no ku matama, ukabirekeraho nk’iminota
cumi n’itanu ukabona kubikaraba, wabikora nka kabiri mu cyumweru, uruhu rwawe
rugenda rusubirana.
Ubu buryo bufasha kandi uruhu rushaje kuvaho, uruhu rugahumeka neza kuko utwenge tw’uruhu tuba twafungutse, umwuka mwiza wa oxygen ukabasha kwinjira.
Uruhu rufite ibinure byinshi kandi hari uburyo
warusukuramo rukareka kugira ibiheri byinshi dore ko usanga akenshi abafite
urwo ruhu baba bafite uduheri mu maso n’utuntu tw’umweru cyane cyane hafi
y’amazuru, ku kanwa n’ahandi.
Kugira ngo ugabanye ibinure byinshi mu ruhu, dore
uburyo bworoshye wakoresha nk’uko tubikesha urubuga health line.
·
Ufata amazi ukayakatiramo cocombre ikiri nshya, ukayaraza mu
cyuma gikonjesha(refrigerator) ariko mu bice bidakonja cyane ku buryo itaba
barafu.
·
Mu gitondo ufata ya mazi ukayakaraba mu maso, nta kindi
ukoresheje. Ubikora byibuze inshuri ebyiri mu cyumweru amavuta akagenda
agabanuka mu ruhu rwawe ukareka kuyaga no kurwara uduheri ndetse n’utuntu
tw’umweru tuza mu maso tukagenda.
Mu
gihe rero warembejwe n’uduheri no kugira utuntu tw’umweru duterwa no kugira
ibinure byinshi mu ruhu, ubwo ni bumwe mu buryo wakwifashisha. Na none kandi
uruhu rwo mu maso ruba rukeneye gusukurwa kugira ngo imyanda iva mu mavuta tuba
twisize ibashe kuvamo neza.
Dore
uko wakoresha amazi yo mu gisheke ugasukura uruhu neza:
1. Banza unombe umuneke, numara
kunoga ushyiremo utuyiko tubiri tw’ubuki, nyuma ushyiremo amazi y’igisheke
ubivange, bimere nk’igikoma.
2. Fata urwo ruvange urusige mu
maso, rumaremo nk’iminota cumi n’itanu
3. Bikarabe ukoresheje amazi
meza gusa.
Ubu buryo bukoreshwa rimwe mu cyumweru, bugatuma uruhu ruhumeka neza kandi rugasa neza. Ng’ubwo bumwe mu buryo karemano wakoresha ugasukura uruhu rwo mu maso ukarushaho gusa neza, n’aho ugeze, ukureba akabona ko ufite ubwiza budasanzwe.
Src: medicalnewstoday.com, webmd.com, healthline.com, thehealthy.com...
Umwanditsi: Joselyne Mucunguzi-InyaRwanda.com