Uburyo bworoshye washimisha umukunzi wawe bitagusabye ibya mirenge

Urukundo - 20/03/2025 7:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Uburyo bworoshye washimisha umukunzi wawe bitagusabye ibya mirenge

Urukundo ni ikintu cyiza cyane, igihe cyiza cyo kwereka umukunzi wawe urukundo no kumwitaho ni buri munsi na buri mwanya. Si ngombwa gutegereza umunsi w’abakundana, isabukuru ye, igihe ufite amafaranga, cyangwa amatariki afite icyo avuze mu rukundo rwanyu. Hari rero abatabyumva uku, bumva ko urukundo rutabaho mu bukene, nyamara baribeshya.

 Inkuru nziza ni uko hari uburyo bwinshi ushobora kwereka umukunzi wawe ko umukunda bitagusabye ibya mirenge. Ujya ubona bagenzi bawe bagurira abakunzi babo impano zihenze nk’amazu n’imodoka, nyamara wowe nta mafaranga menshi ufite yagura ibyo byose. 

Amafaranga rero ntabwo agura amarangamutima, ahubwo udukorwa duto duto ukoranye urukundo, twagufasha gutsindira umutima we bitakuruhije cyangwa ngo bigusabe ibya mirenge.

 

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Wiki How, dore uburyo 5 bwiza kandi bworoshye bwagufasha gushimisha umukunzi wawe bitagusabye ibya mirenge:

 

1.       Kumwumva no kumuha umwanya: uburyo wowe n’umukunzi wawe muganira bugira uruhare rukomeye mu mubano wanyu, bushobora kugena niba mubana neza cyangwa nabi. Gerageza umubonere umwanya uhagije, muganire kandi mu buryo bwiza, umwubahe, kandi ibyo muganira ubihe agaciro. Ibyo waba utunze byose ntabwo byamushimisha mu gihe utamuha umwanya uhagije nk’umukunzi we, kuko bimwereka ko utamwitayeho.

 

2.       Kugirana ibihe byiza muri kumwe: gukundana n’umuntu mudafite inzibutso nziza muri kumwe, biba bimeze nk’aho nta kintu kibahuza gikomeye. Gerageza wowe n’umukunzi wawe mumarane igihe muri kumwe, n’ubwo kitaba kinini cyane, mufate amafoto muri kumwe, museke, muganire, ndetse mwisanzuraneho. Ibi bizatuma urukundo rurushaho kubaryohera nyamara nta byinshi bibasabye.

 

3.       Ni byiza gutungura umukunzi wawe mu buryo bwihariye: si ngombwa kumugurira impano zihenze, nk’imodoka cyangwa inzu. Rimwe na rimwe ushobora kumukorera ikintu atakekaga nko kumwandikira akabaruwa k'urukundo, ushobora kumva ibi bishaje cyangwa ari ibya kera, ariko birushaho gutungura umukunzi wawe maze urukundo rwanyu rukarushaho gukomeza gukura.

 

4.       Ugomba gufasha umukunzi wawe mu gihe agukeneye, ukamushyigikira muri buri kimwe, ndetse ukishimira intsinzi ye. Birashoboka ko umukunzi wawe yakora amakosa, ariko kumucyaha mu ruhame si byiza, gerageza umushyigikire maze nimumara kugera aha mwenyine, umusobanurire neza ko yari ari mu makosa. Ibi bizatuma arushaho kugukunda, akubahe, kandi arusheho no kukwizera.

 

5.       Mwereke ko umukunda: kwereka umukunzi wawe ko umukunda ntabwo ari ibintu bigoye cyane, kumubwira amagambo meza, ukamugaragariza amarangamutima y'urukundo, ukamubwira ko umukunda, umwishimiye kandi ko ari mwiza. Ibi bizarushaho kumushimisha kuruta uko wamuha amafaranga ariko utamwitaho.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...