Hari uburyo bumwe bworoshye kandi budahenze wakkwambaramo kandi ukaberwa, ugahindura buri munsi ndetse ugahora usa neza uri mushya ku bakubona. Bumwe muri ubwo buryo rero ni ukudodesha imyenda yawe mu bitenge kuko bikoreohereza gusirimuka mu myambaro itandukanye kandi myiza, ikiruseho itanaguhenze cyane.
Ibitenge rero bishobora kudodeshwamo imyenda y’ubwoko bwose kuburyo udashobora kubura amahitamo. Ushobora kudodeshamo ipantaro, ikoti, ikabutura, ijipo, ikanzu, imyenda yo kogana(bikini) ndetse n’ibindi byinshi.
Dore zimwe muri modeli ushobora kudodeshamo umwenda mu gitenge.
Mu gitenge ushobora kudodeshamo amakaburura n'ibisarubeti
Ushobora kudodeshamo ikanzu ifatanye n'indi tisi bigatuma birushaho gusa neza
Ushobora kudodeshamo n'utujipo ukatwambarana n'udushati cyangwa udupira
Ushobora kudodeshamo ipantaro n'ikoti
Ku bakunda amakanzu maremare kandi namwe mushobora gukoreshamo amamoderi
atandukanye kandi meza cyane
Ushobora kandi gukoreshamo imyenda yo kongana(bikini)
Uretse n’izi modeli kandi, igitenge ni umwe mu myenda umutegarugori yambara ukabona ko aberewe.
Denise IRANZI