Imihango yose ibimburirwa n’uwo kunywa amaraso, aho barushanwa kunywa litiro 2, nyuma bagakurikizaho kurwana bakoresheje inkoni isongoye kandi ifite ubugi buruta ubw’inkota.
Ibyo bikorwa ku mwero w’imyaka (mu gihe cy’umuganura), kandi bigakorwa abakobwa beza bose bo mu gace bari aho, bambaye inigi (urunigi) baza kwambika uza gutsinda urugamba, rukaba ikamba ry’ubutwari.
Iyo mirwano iba iteye ubwoba ku buryo bakomereka ndetse rimwe na rimwe bagapfa.
Upfuye yiturwa inka 20 cyangwa umwangavu wo mu muryango w’uwo barwanga (uwamwishe) cyangwa se bakabimuha byombi, n’aho utsinze we aba yemerewe gutoranyamo umukobwa yifuza mu beza bose baba bari aho.
Ubusanzwe abagore bashimishwa no guhabwa indabo, imiringa ishashagirana, ariko abagore bo mu bwoko bw’aba Surma ntibasanzwe, kuko ntayakwishimira utarakoze iyo mirwano gakondo bita “donga”.

Iyi ni indwanyi y'umu Surma yiteguye kurwana

Abagabo bagiye kurwana, aha bageze ku kibuga cy'imirwano, baririmba, basakuza bati "Ndi indwanyi, ni inde witeguye kundwanya?"

Imirwano iba iteye ubwoba

Akenshi imirwano irangira bakomeretse hakaba n'abahitanwa n'ibikomere bakuyemo


Barimo kwitegura umuhango wo kunywa amaraso, aha bayavimaga mu kimasa

Bayagotomerera mu ruho (urukebano)

Kugotomera litiro 2 z'amaraso si impano ya buri wese

Biyicira inka kugirango bamwe amaraso mbere yo guhigana ubutwari

Iyo bamaze kunywa amaraso, bahita bajya koga mu ruzi, mbere y'uko babashyiraho imitako ikoresheje ingwa, ngo babone kujya mu mirwano


Bamwe bahitamo kwambara ibibakingira

Abakobwa beza bo mu gace bose baba bahari, ku buryo utsinda aza guhita yitoranyirizamo uwo ushaka




Uwigeze kurwana agatahukana intsinzi yongera kurwana yambaye ikamba cyangwa umudali yatsindiye ubushize kugirango akomeze yerekane ubuhangange bwe

Rimwe na rimwe binatera ubwoba abo baba bahanganye bigatuma bongera gutsinda

Inkovu n'ibikomere


Umurwanyi atsinda ari uko uwo barwana ahunze kubera ubwoba cyangwa akagwa hasi, kandi ntibyemewe gukubita umuntu waguye hasi

Uretse kuba yitoranyiriza umukobwa ashaka muri ako gace, utsinze anafatwa nk'intwari mu bandi bose

Utsinze ahitamo umukobwa ashaka, akamutoranya amutunga ya nkoni barwanisha, kandi umukobwa ntiyazuyaza kwemera kuko biba ari ishema gutoranwa mu bandi

Iyo amutoranyije agashyira urunigi rwe ku nkoni akamuhereza biba bisobanura ko bagomba kumarana igihe runaka
Source: Daily Maily
