Ubushakashatsi bugaragaza ko imyitwarire y'umuguzi itagenwa gusa n'ibiciro cyangwa ibyo akeneye. Ahantu ibicuruzwa bishyirwa, uburyo iduka riteye, urumuri, umuziki ndetse n'impumuro bishobora kugira uruhare rukomeye mu byemezo umuntu afata atabizi.
Kimwe mu mayeri akunze gukoreshwa ni ugushyira ibicuruzwa abantu bakenera buri munsi, nk'umuceri, amata cyangwa isukari, kure y'umuryango w'iduka. Ibi bituma umukiriya anyura mu bindi bice byinshi by'iduka rinini nka 'Supermarket', akabona ibicuruzwa atari yateganyije kugura, bikongera amahirwe yo kubigura.
Hari n'uburyo bwo gushyira ibicuruzwa bifite inyungu nyinshi ku rwego rw'amaso. Abahanga bavuga ko ibyo umuntu abona mbere ari byo akunda kwitaho cyane, bityo ibicuruzwa bihenze cyangwa bishya bigashyirwa aho bigaragara neza, mu gihe ibihendutse usanga biri hasi cyangwa hejuru ku gipangu.
Ibiciro na byo bikinisha ubwonko. Ni yo mpamvu usanga amaduka menshi akoresha ibiciro nka 9,999 Frw aho kwandika 10,000 Frw. Nubwo itandukaniro ari rito cyane, ubushakashatsi bwerekana ko ubwonko bw'umuntu bukunda kubona igiciro gitangirana na 9 nk'aho kiri hasi kurusha uko kiri mu by'ukuri.
Indi nzira ikomeye ni ibyo bita bundle offers, nko kuvuga ngo "Gura bibiri ubone icya gatatu ku buntu." Akenshi umuntu agura ibintu byinshi kubera kumva ari kunguka, nyamara ashobora kuba atari akeneye ibyo byose.
Iyo ugeze aho bishyurira (checkout), usanga hari shokola, chewing gum, ibinyobwa bito cyangwa utundi tuntu duto. Abahanga bavuga ko icyo gihe ubwonko buba bwaramaze kunanirwa gufata ibyemezo byinshi (decision fatigue), bigatuma umuntu yoroshya gufata icyemezo cyo kongera ikindi kintu mu byo aguze.
No mu maduka yo kuri internet ni ko bimeze. Amagambo nka "Hasigaye ibicuruzwa 3 gusa", "Abantu 120 bamaze kugura iki gicuruzwa uyu munsi" cyangwa "Igabanyirizwa rirangira mu isaha imwe" agamije gutera umuntu ubwoba bwo gusigara (fear of missing out), bikamwihutisha gufata icyemezo cyo kugura.
Abahanga bashimangira ko aya mayeri atagamije gushuka abantu, ahubwo agamije kongera amahirwe yo kugura binyuze mu gusobanukirwa uko ubwonko bw'abaguzi bukora.
Uko wakwirinda kugura ibirenze ibyo ukeneye
Inzobere mu myitwarire y'abaguzi zitanga inama zikurikira:
- Jya ujya guhaha ufite urutonde rw'ibyo ukeneye
- Irinde kujya guhaha ushonje
- Fata umwanya mbere yo gufata icyemezo ku bintu utari wateganyije
- Gereranya ibiciro aho kwishingikiriza ku magambo yamamaza
Amaduka manini ntabwo yubakwa gusa kugira ngo abe meza, ahubwo yubakwa mu buryo busobanukiwe neza 'psychology' y'abaguzi. Uko umuntu arushaho kumenya aya mayeri, ni ko arushaho gufata ibyemezo byo kugura ashingiye ku byo akeneye aho kugurwa n'amarangamutima cyangwa uburyo ibicuruzwa byateguwe.
