Uburyo 5 bworoshye wakwerekamo urukundo rudasazwe umukunzi wawe

Urukundo - 31/05/2022 3:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Uburyo 5 bworoshye wakwerekamo urukundo rudasazwe umukunzi wawe

Menya uburyo 5 bworoshye wagaragarizamo urukundo rudasnzwe umukunzi wawe bikamunyura umutima.

Ubundi nta kintu cyiza gishimisha umusore cyangwa umukobwa mukundana nko kumwereka ko umukunda, urukundo rugaragazwa mu buryo bworoshye cyane bumwe butagombera ko wirya ukimara kugira ngo ujye kumugurira ibintu by’agaciro, ibikorwa nibyo bishobora kumwereka ko umukunda bya nyabyo. Niba wibazaga ibyo wakora mu rwego rwo kwereka urukundo rwuzuye umukunzi wawe,dore uburyo wakoresha:

1.Gufashanya

Nta cyiza nko gufasha umukobwa cyangwa umuhungu mukundana utabanje kumubaza, ubu ni bwo buryo bworoshye ushobora gukoresha ukereka umukunzi wawe urukundo, nko mu gihe ubona yananiwe gerageza umwegere umukorere utuntu twatuma umunaniro ushira.

2.Ubutumwa bw’urukundo

Ubundi ntabwo warukwiye gutegereza umunsi w’abakundanye "Valentine’s day " ngo ugere cyangwa undi munsi udasanzwe kuri we ngo ubone umwoherereze ubutumwa bw’urukundo “Messages ",jya ugeregeza nko mu gihe umukunzi wawe yagiye ku kazi,mwoherereze utu messages tw’urukundo tuzamufasha gutuma atagira amavunane ndetse ajye ananyuzamo akarebe ho maze amwenyure, ubwo nukuzajya umwoherereza n’ubutumwa busekweje, nukora ibi uzajya uri kumwibutsa ko umwitaho.

3.Gira umukunzi wawe uw’igitangaza

Ku basore,mujye mucokoza abakunzi banyu cyane nk’umuntu ushaka kumutsindira,ibi nibyo bizamwereka ko umukunda bizira kuryarya,naho ku bakobwa namwe mujye mucokoza abakunzi banyu nkaho ariwe mugabo wenyine ku isi,nimukora ibi umubano wanyu uzaba uw’ikitegererezo ku bakundana bose.

4.Igihe

Ubundi buryo bworoshye bwo kwerekana urukundo,ni ukumarana umwanya munini n’umukunzi wawe,mugatemberana,mukamarana weekend hamwe,mukarebana Filim ndetse mukagira n’imirimo micye yo mu rugo mufatanya,ubu nibwo buryo bworoshye wamwerekeramo urukundo.

5.Kumutega amatwi

Nko ku bantu bashakanye,abagore bose nyuma y’umunsi we waranzwe n’amavunane,aba akeneye umuntu wo kwicarana akamutega amatwi, rimwe na rimwe abagabo nabo nyuma yakazi katari kamworoheye aba akeneye umugore ufata igihe cye maze akamutega amatwi, buriya n’inzira nziza ya mbere yo kumvikana ntabwo ari ukuvuga ahubwo ni ugutega amatwi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...