1. Mufate neza mu buryo bwose bugushobokeye
2. Fata umwanya uhagije wo kumuvugisha
3. Musangize amwe mu mabanga y’ubuzima bwawe
4. Niba muri kumwe ukabona asa n’ufite imbeho, igomwe umuhe umupira cyangwa furari wambaye, umwereke ko adashobora kubaho nabi igihe cyose akigufite.
5. Musome kenshi igihe muri kumwe neza kandi gahoro.
6. Muhobere igihe umukumbuye cyangwa ushaka kumwereka ko ari uw’agaciro, burya hari udukorwa duto tuvuga kurusha amagambo.
7. Mufate mu ntoki umureba mu maso.
8. Sekana nawe kandi umufashe kugira ibihe byiza bitewe n’ibyo akunda
9. Rimwe na rimwe, nta yindi mpamvu ibiteye, jya umutumira ahantu atari asanzwe azi, umwereke ibintu bishya atari asanzwe abona kenshi kuko iyo umuhoza mu bintu bimwe bigera aho bikamurambira
10. Jya umutumira igihe uri kumwe n’inshuti zawe. Erega arifuza kukugirira icyizere no kwisanzura mu nshuti zawe ndetse no kubona ko nazo zimwishimiye.
11. Kenshi jya ukunda kumufotora no kwifotozanya nawe kuko abakobwa burya bakunda amafoto cyane, cyangwa umukorere CD iriho amafoto yanyu, aho ushobora no kuyaherekezanya uturirimbo tw’urukundo uziko akunda, cyangwa dufite icyo tubibutsa mwembi.
12. Rimwe na rimwe, jya ugirana nawe gahunda zindi zitari iz’ urukundo, mushobora nko gukorana imishinga ibyara inyungu, gukora nk’igikorwa cyo kujya gusura abarwayi kwa muganga nko ku cyumweru, kujya gutemberera ahantu nko mu giturage mwabaga kera, n’ibindi
13. Nakubwira ko agukunda, jya ubimusubirishamo kenshi, umwereke ko kuba yaraguhaye urukundo ari ikintu uha agaciro gakomeye mu buzima bwawe!
14. Niba muri kumwe n’inshuti ze zikamwereka cyangwa zikamubwira ko zimukunda cyangwa ko zimwitayeho kukurusha, jya ubihakana umuhobera cyane umwiyegereza, umubwire ko urukundo umufitiye nta n’uwabasha kurupima, ibi bituma yumva akunzwe cyane kandi bimurinda kumva ko hari undi muntu n’umwe yakurutisha mu buzima bwe.
15. Buri gihe niyo byanaba buri kanya yewe, jya umuhobera cyane umwiyegereze, ubundi umwongorere ko umukunda.
16. Jya umusoma mu gihe we atari abyiteguye
17. Atari abyiteguye nabwo jya umuhobera umuturutse mu mugongo, urebe uburyo abyakira.
18. Jya umubwira ko ari mwiza ahebuje, gusa ntukamubwire ko ari segisi (sexy). Abasore benshi bajya bakora aya makosa, gusa hano nakubwira ko umukobwa aba yifuza kumva ko ari mwiza imbere y’umukunzi we kurusha kumubwira ko ari segisi.
19. Jya umubwira uburyo umwiyumvamo kandi utamubeshye.
20. Nimuba murimo kugendana jya umutanga imbere umufungurire imiryango, umuherekeze ku modoka ye niba ayifite, ubanze umufungurire umuryango, nimuba mugiye kumeza ubanze umuhereze isahani ye, nibinashoboka unamushyirireho ibiryo, erega bishimisha cyane abakobwa kandi nawe ndatekereza ko nta gihombo kirimo kugaragaza iyo mico myiza (kuba gentleman)
21. Mubwire ko asobanuye byose kuri wowe kandi mu kubivuga jya ubivuga koko ubikuye ku mutima, unamureba mu maso.
22. Niba ubona ko atameze neza, hari ikitagenda, ukabona adashaka kubivugaho, jya umubwira ko uhari, umuhobere cyane, umwiyegereze kandi umubwire ko igihe cyose akeneye urutugu rwo kwegamaho no kuririraho uhari, unamubwire ko nta kibazo kuba atabikubwiye, ko ariko igihe cyose yumva abohotse kubikubwiraho, uzaba uhari kandi witeguye kumwumva no kumufasha! Si byiza guhita uhutiraho no kumubaza cyane kuko hari igihe biba bigoye guhita agira icyo akubwira muri ako kanya nawe atarabyakira neza
23. Jya utuma yumva akunzwe, icyo byagusaba cyose
24. Jya umusoma imbere y’abandi bakobwa, baba ari inshuti ze cyangwa izawe, bituma agira icyizere ko umukunda kandi bigutera ishema, ukaba udashobora no kumuca inyuma.
25. Ntukigere na rimwe umubeshya kabone n’iyo waba ubona bigoye kumubwiza ukuri ku kintu runaka, kuko iyo amenye ko umubeshye n’iyo kaba ari akantu gato, arababara kandi akagutakariza icyizere.