Uburwayi bw’umutwe udakira bukomeje kwiyongera buvurwa bute?

Utuntu nutundi - 19/03/2015 12:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Uburwayi bw’umutwe udakira bukomeje kwiyongera buvurwa bute?

Uburwayi bw’umutwe ni ikibazo kigenda kirushaho kwiyongera mu minsi ya none, aho kurwara mu buryo bihoraho umutwe bigera ku gipimo cya 4% kugeza kuri 5% by’abaturage bose b’isi muri rusange.

Ubushakashatsi bwerekana ko hari amoko atandukanye y’uburwayi bw’umutwe udakira bityo hakaba hanifashishwa uburyo butandukanye bwo gufasha abarwayi b’umutwe. Uburwayi bw’umutwe bushobora kumara igihe gito cyangwa kinini bitewe n’impamvu zawuteye.

Ubundi bimenyerewe ko abantu benshi bashobora kurwara umutwe rimwe na rimwe mu mibereho y’ubuzima bwabo. Akenshi uburwayi bw’umutwe usanzwe burikiza; hashobora gukoreshwa uburyo budasaba imiti cyangwa abandi bagakoresha imiti yoroheje yo kwa muganga ugakira nta bindi bibazo. Habaho n’umutwe wanga gukira mu buryo busanzwe bukoreshwa kuvura umutwe; aho usanga hari abarwara umutwe inshuro zirenze 15 mu kwezi, uwo niwo witwa umutwe udakira (Chronic headache).

umutwe udakira

Umutwe udakira ni bumwe mu burwayi bubabaza cyane uburwaye

Zimwe mu mpamvu zitera umutwe udakira harimo:umutwe uturuka ku ndwara z'umutima, umunaniro ukabije cyangwa umuhangayiko uhiraho(stress), kudasinzira neza, uturuka ku ndwara za diyabeti, n'izindi zinyuranye.

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com , muganga Uwizeye Dieudonne ukorera mu ivuriro rikoresha ikoranabuhanga ry’abanyamerika n’imiti myimerere ikomoka ku buvuzi gakondo bw’abashinwa bakaba n’inzobere mu bugororangingo, yagaragaje ko umutwe udakira ari ikibazo gihangayikishije abantu benshi mu minsi ya none bityo bakaba barahagurukiye gufasha abafite ibibazo by’ubu burwayi kuko bafite uburyo bwo gufasha abafite iki kibazo kigakira. Yadusobanuriye ko ababagannye bari bafite iki kibazo bakize kandi ubu bameze neza.

Ginkgo Bilaboa, umuti ukomoka ku bimera, wifashishwa mu kuvura umutwe udakira

Imwe mu miti myimerere bifashisha harimo Ginkgo, Ishine, Deep Sea fish oil n’indi itandukanye kandi itagira igaruka mbi ku buzima bw’uwayinyoye. Nkuko Uwizeye Dieudonne yakomeje abidusobanurira , iyi miti ifatwa mu gihe cy’ukwezi gusa mu cyumweru kimwe, umurwayi aba yatangiye kumva impinduka.

Mu gihe waba ufite byinshi wifuza kumenya , ukeneye ubufasha ku burwayi butandukanye  harimo n’ubu bw’umutwe udakira wabaza muganga kuri 0788698813 /0728698813.

Ivuriro Horaho life, ribarizwa mu mujyi wa Kigali, mu nyubako yo kwa Rubangura, igorofa ya 3, umuryango 302.

Ubundi burwayi wifuza ko twazakubariza muganga cyangwa inzobere, ohereza ubutumwa bwawe kuri gukunda3@yahoo.fr

Renzaho Christophe

 

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...