Uburanga bwa Lulu Diva wabengeye umuhanzi wo muri Wasafi kuri Micro za Radio ya Diamond akagwa igihumure-AMAFOTO

Hanze - 07/07/2021 5:07 PM
Share:

Umwanditsi:

 Uburanga bwa Lulu Diva wabengeye umuhanzi wo muri Wasafi kuri Micro za Radio ya Diamond akagwa igihumure-AMAFOTO

Ni nyuma y'amakuru akomeje gusakara muri Tanzania avuga uburyo umuhanzi Lala Lava wo muri Wasafi yabenzwe izuba riva, wabenzwe n'umukobwa witwa Lulu Diva, icyo gihe amajwi akaba yaranyuraga kuri Radio.

Byagenze bite?.  

Lulu Diva usanzwe nawe ari umuhanzi yari mu rukundo na Lala Lava ariko biza kuzamo agatotsi baratandukana burundu. Lava Lava yakomeje kwaka imbabazi uyu mukobwa ariko biba iby'ubusa. Umunsi umwe Tariki 3  Nyakanga ubwo Lulu yari muri Studio za Radiyo ya Wasafi, nibwo Lala Lava yigiriye inama zo kumusanga mu kiganiro ngo amusabe imbabazi.


Lala Lava yitwaje indabo, agera kuri Wasafi aherekejwe n'abantu b'inshuti ze, yinjiye ahategurirwa ikiganiro asangamo umukobwa yihebeye Lulu niko guhita ashinga ivi hasi amusaba imbabazi ko bakongera gukundana. Yaramwinginze amuha indabo ariko umukobwa ahita amusebya abantu bose bumva n'abateze amatwi radio bumva ibiri kubera muri studio za Wasafi Lulu atera utwatsi Lava Lava.


Uyu muhanzi Lava Lava, amaze kubengwa yaguye igihumure baramufata baramwihanganisha. Gusa iyo witegereje neza wasanga bwari uburyo bw'amayeri nk'ababisezeranye kugira ngo bashakire inzira indirimbo nshya ya Lava Lava yari agiye gusohora kugira ngo ikundwe kuko nyuma yaho yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Nikomesha'.


Lulu Diva ari mu bakobwa bavugishije ibyamamare birimo Diamond, Ben Paul n'abandi


Lulu na Lava Lava barakundanye karahava baza gutandukana


Ubwo Lava lava yabengerwaga muri Wasafi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...