Turahirwa Moses ni umusore w’imyaka 32 washinze inzu y’imideli ya Moshions izwiho gukora imyenda igaragaza umuco nyarwanda. Benshi mu bakora imideli n’abanyamideli muri rusange bamureberaho dore ko hari byinshi amaze kugeraho muri uru rugendo.
Moshions yagize izina rikomeye cyane binyuze mu gukora imishanana yambarwa n’abasore mu mihango yo gusaba no gukwa umugeni. Imyambaro yayo itakishijwe imigongo mu buryo butandukanye ifite amasaro y’ibara ry’umweru n’umukara byizihira benshi.
Imyenda y’iyi nzu kandi yambarwa n’abarimo abayobozi bakuru b’igihugu, abanyamakuru bafite izina rikomeye mu Rwanda, abahanzi, aba-Djs bagezweho n’abandi bafite inyota yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Turahirwa Moses yavukiye mu Karere ka Nyamasheke aho yize amashuri abanza n’ayisumbuye. Yakuze nk’abandi bana ariko agakunda gukora utuntu tw’ubukorikori akanakunda kwambara neza rimwe na rimwe akajya akorera imyenda bashiki be igihe babaga bakoze ibirori.
Ubuzima yakuriyemo mu muryango we ni bwo bwatumye yisanga mu budozi. Nyina yari umudozi mwiza wafumaga ibitambaro akabitakisha intebe zo mu ruganiriro n’ibindi.
Gukunda kwambara neza abicyesha imyenda yihangiye byatumaga yumva ko igihe kimwe azikorera. Ibi ngo byamutandukanyaga n’abandi bana ku ishuri, bavugaga ko azi kwambara.
Mu 2010 yaje mu Mujyi wa Kigali kwiga Kaminuza mu ishuri rikuru rya IPRC Kigali, yiga ibijyanye n’ubwubatsi [Civil Engineering] mu ishami ry’amazi. Muri iryo shuri yanahambikiwe ikamba rya Rudasumbwa.
Asoje amasomo, yabonye ibiraka ariko urukundo rw’imashini yo kudoda rukomeza kuganza muri we. Byatumye yiyemeza kubyinjiramo byeruye, bamwe mu nshuti ze n’abo mu muryango ntibamushyigikira bavuga ko yakabaye akora ibyo yize.
Moses yatangiye gukora, ndetse mu mwaka wa 2015 ashyira ku isoko imyenda ye ya mbere, irakundwa bituma yiyemeza kwandikisha Moshions mu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ndetse atera n’intambwe yo kwihugura.
Muri Kanama 2020, yabwiye InyaRwanda ko yatangije Moshions ahanini biturutse ku kuba yarakundaga kumurika imideli no kuyihanga. Avuga ko atangira iyi nzu y’imideli yabonaga itazaguka, kandi ngo yabikoraga nk’ibintu byo kwishimisha.
Yakoze amahugurwa atandukanye ashamikiye kuri uyu mwuga n’ubucuruzi ku buryo avuga ko yamwaguye mu kazi ke ka buri munsi. Turahirwa avuga ko yinjira ku isoko ryo mu Rwanda yabanje kwitegereza ibyo abandi bakora kugira ngo atazagira uwo yigana.
Moses yahisemo inzira yo kudoda aho kubaka
Avuga ko benshi bari bamenyereye gukora ibitenge, we ahitamo gukoresha amatisi ariko akayongerera ubwiza yifashishije amasaro. Ngo yabikoze mu rwego rwo gusigasira umuco w’u Rwanda, guhesha agaciro ‘Made in Rwanda’ asanishije n’imyambarire igezweho.
Icyo gihe ati “Numvaga ari wo mwihariko ndi bushake. Werekana u Rwanda, werekana umuco wacu cyangwa se ubwo bukorikori bwa Kinyarwanda bw’Abanyarwanda ariko nkagerageza noneho no kubishyira ku myenda nkabihuza n’imyenda igezweho."
Uretse kuba yaregukanye ikamba rya Mr IPRC, Moses yanabaye Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Afrika mu mwaka wa 2015 [ Mr Africa International].
Ubu ari kugarukwaho cyane mu itangazamakuru kubera ibyo ari gutangaza n'uko ari kwitwara muri iyi minsi, ibintu bikomeje gutungura benshi. Bimwe muri ibyo harimo nko gutungurana akagaragaza ifoto y'ubwambure bwe, gutangaza ko aryamana n'abo bahuje ibitsina ndetse ko ari indaya n'ibindi. Ibi byatumye hari abiyemeje gutwika imyenda bari baraguze muri Moshions.
Uyu musore ariko we wiyita umukobwa utari gusiba kwerekana ibyiyumviro bye n’amarangamutima ye umunsi ku munsi aho rimwe na rimwe akoresha ikinyarwanda kitumvwa n’uwo ari we wese, mu ijoro ryacyeye yatangaje ko 'Imana ije kurimbura no kubabarira'.
Yifashishije amashusho mato yasangije abamukurikirana kuri konti ye ya Instagram, Turahirwa wabonaga ko ari kubazwa n’uwari umwegereye, yabajijwe uko abona ahazaza he, asubiza ko ari kubona umwuka aganira n'abantu, kandi uwo mwuka ngo ni mushya [aba avuga umwuka wa Kwanda].
Yasangije abarebaga ayo magambo ubutumwa buvuga ko Imana ije kurimbura no kubabarira imyuka yo mu gihe cya Kwanda. Ati: "Icyaha cy’inkomoko gishamikiye k’ugiye kurara arira" - Aha birashoboka ko ari we wivugaga kuko yabivugaga arimo kurira.
Moses akomeje gutungura benshi
Moses Turahirwa imbere ya Moshions yashinze
Yabaye rudasumbwa wa IPRC
Imideli niyo yari intego ye
Moses avuga ko umuntu utamwizera ari satani wenyine, gusa ngo nawe azi imbaraga ze
Moses ni izina rikomeye mu mideli yo mu Rwanda
Yaherukaga mu Kwita Izina
Ifoto imugaragaza yambaye ubusa yatumye benshi bamuvumira ku gahera