Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026 ni bwo
Umukuru w’Igihugu yasoje iyi Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya
20 kuva Ejo muri Kigali Convention Center.
Perezida Kagame ubwo yayisozaga yavuze ko ibiba byavugiwe muri iyi Nama Atari ibyo guhora basubiramo ntacyo bihindura.
Yavuze ko ibi
ari ibibazo byo ku mugabane wa Afurika muri rusange. Perezida Kagane yakomeje yibaza impamvu Umugabane
wa Afurika udatera imbere n’u Rwanda muri rusange kandi ibyo bitekerezo byiza
biba bihari.
Ati: ”Ibisobanuro cy’uko igihugu cyacu n’ibindi byinshi muri
Afurika cyo kudatera imbere biba ibihe? Kugira ngo aho bishingiye aba mbere ni
ahangaha, ibitekerezo byiza ntabwo bivamo imikorere myiza, ntabwo bijyana iteka.
Twisuzumye rero duhereye iwacu turabibona”.
Yabwiye abayobozi ko bashoboye ariko atazi
ikibavanamo ubushobozi.
"Buriya politike nayo ni umuco, iyo wifitemo
ubushobozi, ubumenyi, ibikenewe byose ariko ntihagire ikivamo kigaragara umuntu
avuga ngo ni byiza ejo twari aha none turakomeje, intambwe iragaragara, haba
hari ikibazo”.
Perezida Kagame yerekanye ko Abakoroni bagikurikirana umugabane wa Afurika, n’ushatse gutera imbere bakamusubiza hasi. Yavuze ko ariko Abanyafurika
bakwiye gushyiraho uburyo bwabo bubafasha kugera ku byo bashaka.
Perezida Kagame yavuze ko inkomoko y’ibibazo izwi
ndetse n’ibisubizo bikaba bihari ndetse ko nta mpamvu yo kwitwaza amateka
ndetse n’Abakoloni.
"Ejo bakubaza
ikibazo kiba amateka, kikaba abantu baza bakakugirira nabi ubemerera iki se?
Umuntu aragusanga mu rugo rwawe akakurindagiza ukemera. Uwakurindagije wibwira
ko ari we kibazo, ikibazo ni wowe wemeye kurindagira. Twahindura dute rero
imico yacu, ingendo yacu, ingiro yacu byose ko tubizi”.
Yavuze ko Isi ifite ibibazo byinshi ariko ko u
Rwanda rufite ubushobozi bwo kubikemura.
Yavuze ko Isi yose ifite ibibazo ndetse n’aba bandi b’ibigirwamana ko nabo babifite.

Perezida Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika udakwiye kwitwaza abakoloni mu bijyanye n'iterambere
Perezida Kagame yasoje Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 20
