Ni igitaramo gikomeye cyiswe ‘Kigali Night Rwanda’ kibera
kuri Onomo Hotel. Cyatumiwemo Zuby Comedy ndetse n’umuhanzi Kaayi
uherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Julia’.
Kigamije kwakira aba Diaspora baje mu Rwanda
kuharangiriza umwaka mu busabane n’abaturarwanda.
Masamba Intore yabwiye InyaRwanda ko amaze igihe
yitegura iki gitaramo, kandi yiteguye guha ubunani abafana be n’abakunzi b’umuziki
muri rusange.
Uyu muririmbyi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye,
yavuze ko mu ndirimbo aza kuririmba muri iki gitaramo ‘Kigali Night Rwanda’
harimo n’indirimbo zigize album ye nshya azashyira hanze muri Werurwe 2023,
hatagize igihinduka.
Yavuze ati “Niteguye kubaha ubunani mu ndirimbo nziza.
Mbaha igitaramo cy’umwaka mwiza. Ndetse ndaza no kubasogongeza ku ndirimbo
nshya ziri kuri Album izasohoka mu mpera za Werurwe 2022."
Masamba yavuze ko agiye kuririmba muri iki gitaramo mu
gihe anitegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ntiyona’.
Ruti Joel wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Igikobwa’,
yabwiye InyaRwanda ko muri iki gitaramo ‘Kigali Night Rwanda’ yateguye
kuririmbira abakitabira zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere yise ‘Musomandera’
yitegura gushyira hanze.
Ruti yavuze ko muri gahunda afite ariko iyi album
izajya hanze muri Mutarama 2023. Akavuga ko yiganjeho indirimbo zigaruka cyane
ku rukundo.
Ati “Ndaririmba indirimbo nk’ebyiri mu zigize album. Mbaryoshya
ryoshya cyane. Kuko turatangirana nayo mu rukundorwera kandi rwinshi."
Kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw mu myanya isanzwe
(Regular), ndetse na 150, 000 Frw ku meza y'abantu batanu (5). Iki gitaramo
kizayoborwa n’itsinda na Zuby Comedy, baherutse gukora
igitaramo cyabo cya mbere.
GURA ITIKE YAWE UNYUZE HANO UBASHE KWITABIRA IGITARAMO ‘KIGALI NIGHT RWANDA’

Masamba yavuze ko muri Werurwe 2023 azashyira
hanze album, kandi zimwe mu ndirimbo ziyigize araziririmba muri iki
gitaramo 
Ruti Joel yatangaje ko muri iki gitaramo aza kuririmba
cyane indirimbo ziganje kuri album ye nshya yise ‘Musomandera’ 



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JULIA’ YAKAAYI UZA KURIRIMBA MURI IKI GITARAMO
