Kutagira amakuru ahagije byatumye abakobwa benshi batwita inda zitateganijwe kandi bagorwa no kwita ku bana babyaye.
Uwayezu avuga ko yafashwe n'umugabo atazi, kandi ukekwaho icyaha ntiyagezwa imbere y'ubutabera kuko yaje gutoroka. Nyuma yo gutwita, yavuze ko ababyeyi be bamwanze kandi bamuhatiye kuva mu rugo.
Aragira ati: "Ababyeyi banjye ntabwo babyakiriye neza ko ntwite. Sinkiba mu rugo. Mbana na sogokuru mu nzu dukodesha. Ubuzima ntibworoshye."
Benshi mu bangavu babyaye barenga 100 bo mu Murenge wa Kivumu, bari hagati y'imyaka 14 na 18, bavuga ko bari bafite ubumenyi buke ku buzima bw'imyororokere mbere yo gutwita. Bavuze ko ubumenyi buke ari imwe mu mpamvu ikomeye yabateye gutwita batabiteganyije.
Anitha Ingabire, washinze Anitha Humanity Initiative yita ku bana byaye bataruzuza imyaka y'ubukure, asobanukiwe neza ko ubumenyi buke ari imbogamizi ituma inda ziterwa abangavu ziyongera muri aka karere k'icyaro.
Avuga ko nawe yavutse kimwe n'aba bangavu batewe inda bari munsi y'imyaka 18 kandi yahuye n'imbogamizi zikomeye mu burezi. Yavuze ko abakobwa benshi b'abangavu batwita kuko badafite amakuru nyayo ku buzima bw'imyororokere no kuboneza urubyaro.
Ati: "Abenshi muri bo ntibazi uburyo bwo gukurikirana imihango yabo cyangwa uburyo bwo gukoresha agakingirizo kabafasha kwirinda gutwita."
Ingabire yasabye ko habaho ubufatanye bukomeye mu baturage, cyane cyane mu cyaro, kugira ngo bafashe abangavu gusobanukirwa ubuzima bw'imyororokere n'uburenganzira bwabo bwemewe n'amategeko bwo kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere, harimo no kuboneza urubyaro.
Bamwe mu bakora mu nzego z'ubuzima bo muri Rutsiro nabo bashimangira iyi ngingo nk'imwe mu mbogamizi zikomeje gutuma abana baterwa inda, bakavuga ko ababyeyi bakunze gufata umwanya wo kuganira n'abana babo ku buzima bw'imyororokere.
Dr. Venant Iyakaremye, umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Bitenga mu Murenge wa Ruhango, yagize ati: "Dukomeje kwakira ababyeyi bari munsi y'imyaka 18, kandi imibare ikomeza kwiyongera."
Yavuze ko iki kibazo ahanini giterwa n'amakimbirane yo mu miryango no kudahanahana amakuru neza hagati y'ababyeyi n'abana. Ati "Ababyeyi benshi ntibafata umwanya wo kuganira n'abana babo ku buzima bw'imyororokere. Baheruka ibyo baba barize ku ishuri."
Yakomeje agira ati: "Gutwita ku bangavu biriyongera, cyane cyane mu cyaro. Kunywa inzoga nabyo bishyira bamwe mu bangavu mu myitwarire mibi biri mu bikomeje kutera iki kibazo."
Dr. Iyakaremye yashimangiye ko hakenewe gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abangavu basobanukirwe uburenganzira bwabo bwo kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.
Yavuze ko abangavu bari munsi ya 10% bakirwa n'Ikigo Nderabuzima cya Bitenga bashaka serivisi z'ubuzima bw'imyororokere, mu gihe ikigo gitanga serivisi abaturage bagera ku baturage hafi ibihumbi 12 000
Marie Chantal Umuganwa, Visi Meya mu karere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, yavuze ko ikindi kibazo gikomeye ari uko abantu benshi bahohotewe batamenya abantu babahohoteye.
Yagize ati “Abana benshi banga kugaragaza abakoze ibyaha, bigatuma bigorana kubakurikirana. Hari aho batanga amakuru atari yo mu gihe cy’iperereza.”
Yongeyeho ko bamwe mu babyeyi babuza abana babo gutanga amakuru ku babahoteye.
Aho gufasha abana babo gushaka ubutabera, bamwe mu babyeyi babagira inama yo gukingita ikibaba abo abagizi ba nabi.
Kugeza ubu Akarere ka Rutsiro kavuga ko gakoresha inteko z’abaturage kugira ngo gashishikarize ababyeyi kugira uruhare runini mu kurera no kwigisha abana babo, nk’uko yabitangaje.
Umuganwa yavuze kandi ko amakimbirane yo mu miryango ari yo abigiramo uruhare runini mu kwiyongera k'inda ziterwa abangavu.
Ati “Ingo nyinshi zikomeje kugira amakimbirane, bigatuma ababyeyi badakomeza kurera kandi bigatuma abagizi ba nabi bashobora kwigarurira abana batishoboye.”
Imibare iva mu karere igaragaza ko abakobwa 134 bari munsi y’imyaka 18 babyariye muri Rutsiro mu mwaka wa 2025/26.
Abayobozi bemeza ko imibare nyayo ishobora kuba iri hejuru, kuko imiryango imwe n’imwe ihitamo uburyo bwo kwiyunga aho gutanga gutanga amakuru ku bayobozi.
Minisiteri y’Ubuzima yo ivuga ko mu Rwanda inda ziterwa abangavu zirenga 23.000 buri mwaka, impuzandengo ikaba ari izirenga 60 buri munsi.
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kigaragaza ko igipimo cy’inda ziterwa abangavu cyazamutse kiva kuri 5% kigera kuri 8% mu myaka itanu ishize.
Abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 ni bo bibasiwe cyane, aho igipimo kizamuka kiva kuri munsi ya 1% mu bafite imyaka 15 kigera kuri 20% mu bafite imyaka 19.

Uwayezu wo mu Karere ka Rutsiro, avuga ko yafashwe ku ngufu n’umugabo atazi, kandi ucyekwaho icyaha ntiyigeze agezwa imbere y’ubutabera

Anitha Ingabire washinze Anitha Humanity Initiative asobanukiwe neza ko ubumenyi buke ari imbogamizi ituma inda ziterwa abangavu ziyongera

Bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Rutsiro batewe inda zitateganyijwe, bavuga ko ahanini bikomoka ku bumenyi bucye bafite ku buzima bwabo
