Uyu muhanzikazi yasezeranye imbere
y’amategeko ku wa 15 Mutarama 2025, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya,
mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali. Icyo gihe ntiyigeze atangaza byinshi ku
bijyanye n’ubukwe, ariko ku wa 4 Gicurasi 2025, binyuze ku mbuga nkoranyambaga,
yemeje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 5 Nyakanga 2025.
Nubwo atatangaje aho buzabera,
amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko ubu bukwe buzabera mu Intare
Conference Arena i Rusororo, aho abatumiwe batangiye guhabwa ubutumire
(invitation) buriho izina ryabo, ari naryo bazerekana binjira.
Ni ahantu hafite amateka akomeye
y’ubukwe bw’abanyacyubahiro n’ibyamamare, kuko ari ho habereye ubukwe bwa Miss
Rwanda 2020, Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay mu birori byabaye ku
wa 29 Ukuboza 2024, ndetse hanabereye umuhango wo gusaba no gukwa wa Akaliza
Amanda witabiriye Miss Rwanda mu 2021, n’umugabo we Jonas- Ibirori byabo
byabaye ku wa 17 Gicurasi 2025.
Vestine yateye intambwe yo
kurushinga mu gihe gito gishize asoje amashuri yisumbuye, ibintu bamwe
batangiye kuvuga ko yaba yihuse. Gusa mu kiganiro aherutse kugirana
n’ikinyamakuru MIE, yagaragaje ko ibyo ari amarangamutima y’abantu, avuga ati:
“Nta muntu wangeneye igihe nzarushingira.”
Murumuna we Dorcas nawe
yamushyigikiye, avuga ko nta muntu ushobora kuneza rubanda bose icyarimwe,
ahubwo umuntu akwiye gukora ibimushimisha.
Vestine avuga ko yambitswe impeta
y’urukundo kandi afite ishimwe ku mutima kuba agiye kurushinga n’uwo umutima we
wahisemo. Yagize ati: “Nibwo dutangiye Banyarwanda, ahubwo mudusengere.”
Yanashimangiye ko kuba agiye
kurushinga bitavuze ko umuziki we na Dorcas uzacogora. Ati: “Kuba ngiye
kurushinga ntibisobanuye ko ngiye gusiga Dorcas, umuziki wacu uzakomeza.”
Ku wa 4 Gicurasi 2025, Vestine
yatangaje ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo muri Nyakanga
2025
Ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo
Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo
Ubukwe bwa Ishimwe Vestine n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo buzabera mu Intare Conference Arena
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YEBO' YA VESTINE NA DORCAS