Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce ntibuzitabirwa n’ibyamamare gusa

Imyidagaduro - 11/06/2026 8:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce ntibuzitabirwa n’ibyamamare gusa

Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce buteganyijwe kuzitabirwa n’abantu benshi barimo ibyamamare byo muri Hollywood, abakinnyi n’abandi bakomeye mu myidagaduro, ariko hakaba n’abandi batari ibyamamare.

Nk'uko TMZ yabitangaje, hari abantu basanzwe bakoranye na bo cyangwa bahuye na bo inshuro nke mu kazi bagiye batumirwa, ndetse bamwe bakaba baratangaye cyane ubwo bakiraga ubutumire.

Raporo zigaragaza ko abategura ubu bukwe bashatse guha umwanya n’abantu bagize uruhare runaka mu rugendo rwabo, atari inshuti za hafi gusa cyangwa ibyamamare bikomeye mu myidagaduro.

Bivugwa kandi ko abatumirwa bashobora kugera hagati ya 1,100 na 1,200, naho ibirori bikazabera muri Madison Square Garden i New York, aho hashobora gukodeshwa iminsi itatu: umunsi wo gutegura, umunsi w’ubukwe nyir’izina, n’umunsi wo gusenya ibikoresho.

Ubukwe bwa Taylor Swift na Travis Kelce ntibuzitabirwa n’ibyamamare gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...