Mu gihe umwaka wa 2025 ugiye kugera muri kimwe cya kabiri, niko n’ibikorwa by’imyidagaduro bigenda bihindura
isura umunsi ku wundi n’abayirimo bahindura ibyiciro barimo.
1. Kathia Kamali
Ku wa 30 Werurwe 2025, nibwo
Kathia Kamali n’umukunzi we, Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC, batangaje
itariki y’ubukwe bwabo, nyuma y’aho urukundo rwabo rugezwe intorezo na benshi.
Icyo gihe, Kathia Uwase
Kamali uvukana na Miss Nishimwe Naomie akaba ari no mu bakobwa bakunzwe cyane
ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ubukwe bwe na Adonis buzaba tariki 5 Nzeri
2025.
Ku wa 1 Mutarama 2025
nibwo Adonis yambitse impeta y’urukundo Kathia Kamali, amusaba ko barushinga.
Icyakoze ibi byakurikiwe
n’amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga y’abategaga iminsi urukundo rwabo,
bavuga ko rutazamara kabiri kandi ko n’ubukwe bwabo bushobora kudataha. Byatewe
ahanini no kuba uyu musore yarashinjwaga ubuhehesi.
Iyi kidobya mu rukundo
rw’aba bombi yatangiye kuzamuka nyuma y’ubutumwa uwitwa Ellah Rwanda yashyize
ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko uyu musore aryamana n’abandi bakobwa nubwo
akundana na Kathia Kamali.
Adonis akimara kubona ubu
butumwa yahise abunyomoza akoresheje Urubuga nkoranyambaga rwa X, aho yagize
ati “Ni uwa twese? ishyari rizabamara. Ndi uwa Kathia gusa."
Ibintu byongeye gufata
indi ntera ubwo abantu batangiraga guhererakanya amashusho y’ubwambure bivugwa
ko ari ayo Adonis yahorereje umwe muri aba bakobwa.
Urukundo rwa Adonis na
Kathia rwatangiye kuvugwa mu 2020, ubwo uyu mukinnyi yari amaze kuba icyamamare
muri Basketball yo mu Rwanda.
2. Vestine wo muri ‘Vestine & Dorcas’
Ishimwe Vestine
uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Dorcas,
yatangaje ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo muri Nyakanga
2025.
Ishimwe Vestine uheruka
gusezerana imbere y’amategeko yabitangaje yifashishije Instagram, aho yashyize
integuza y’ubutumire akandika ubutumwa agaragaza ko azarushinga na Ouédraogo ku
wa 05 Nyakanga 2025.
Uyu mukobwa yanamaze
kongera izina ry’umugabo mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho asigaye
yiyita Vestine Ouédraogo.
Ku wa 15 Mutarama 2025,
ni bwo Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu
muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Amakuru InyaRwanda ifite
ni uko umuhango wo gufata irembo wabaye ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025.
Abareberera uyu muhanzikazi bari banzuye ko nta n'umwe mu bitabiriye ndetse
n'uri hafi wemerewe gufata amashusho cyagwa amafoto.
Vestine na Dorcas ni
abakobwa bavukana bamamaye mu ndirimbo zisingiza Imana zirimo: Iriba,
Simpagarara, Adonai, Neema, Ihema, Umutaka, Ibuye, Nzakomora, Nahawe Ijambo, Ku
musaraba, Si Bayali, Isaha n'izindi.
Amakuru avuga ko Idrissa
ari umusore w'umukire cyane wakunze bikomeye uyu mukobwa, yiyemeza kuzabana
nawe akaramata, none ubukwe buratashye. InyaRwanda yamenye ko nyuma y'ubukwe,
Vestine n'umugabo we bazatura mu Rwanda.
3. Josh Ishimwe
Josh Ishimwe uri mu
bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye
kurushinga n’umukobwa utuye muri Canada. Ku nteguza y’ubukwe bw’aba bombi bigaragara
ko bafite ubukwe tariki 21 Kamena 2025.
Muri Gashyantare uyu
mwaka nibwo Josh Ishimwe yambitse impeta uyu mukobwa. Icyo gihe yatangaje ko
uyu mukobwa bamaze imyaka itatu bakundana nubwo bari bamaze igihe baziranye.
Ati: “Namwambitse impeta,
nibyo! Ni umukobwa tumaranye imyaka itatu dukundana ariko mu by’ukuri tumaze
igihe tuziranye kuko twariganye no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.”
Ishimwe Joshua ni umusore
w’imyaka 25 y’amavuko, wadukanye uburyo bwo gukora umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana abinyujije mu njyana gakondo. Yatangiye umuziki mu 2020.
Ni umusore wakuriye mu
Itorero rya ADEPR aho kuri ubu abarizwa muri ADEPR Samuduha. Ntabwo aratangira gukora
indirimbo ze bwite yanditse ahubwo agenda asubiramo izindi abantu basanzwe
bazi. Amaze gusubiramo indirimbo zizwi haba muri Kiliziya Gatolika
n’izikoreshwa mu matorero nka ADEPR n’ahandi.
Zirimo Inkingi Negamiye,
Yesu Ashimwe, Hari icyo Nkwaka, Rumuri Rutazima, Imana Iraduteteruye, Reka
Ndate Imana Data, Munsi y’Umusaraba, Yezu Wanjye, Amasezerano, Yesu Ndagukunda
n’izindi.
4. Miss Vanessa
Mu mpera z’icyumweru
cyasojwe ku wa 9 Werurwe 2025, nibwo Miss Uwase Raissa Vanessa yafatiwe
irembo n’abo mu muryango wa Dylan Ngenzi bitegura kurushinga muri Kamena 2025.
Miss Vanessa yambitswe
impeta na Dylan Ngenzi ku wa 27 Nzeri 2024, ni nyuma y’igihe bari mu rukundo
binjiyemo Uwase Raissa Vanessa amaze kwerura ko umusore bari bamaranye igihe
batandukanye.
Ni urukundo ariko
n’ubundi yari yarinjiyemo nyuma yo gutandukana na Kabalu Putin wari
waramwambitse impeta mu 2019 baza gushyira akadomo ku nkuru y’urukundo rwabo mu
2021.
Miss Uwase Raissa Vanessa
ni umukobwa wambitswe Ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu
2015.
5. Miss Amanda
Akaliza Amanda wabaye
Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2022, aherutse gutangaza ko umuhango wo
kumusaba no kumukwa uzaba ku ya 17 Gicurasi 2025. Biteganyijwe ko n’ibindi
birori bizakurikiraho nyuma.
Nyuma y’uko yambitswe impeta
n’umusore bamaze igihe bakundana muri Kanama 2023, Akaliza yagiye ku mbuga
nkoranyambaga, aragira ati: “Ubu navuye ku isoko, sinzi ko nzabasha gutegereza
igihe nzabana n’uyu mugabo Imana yandemeye […] wangize umukobwa uhora wishimye
nanjye nkwijeje kuzakubaha […] nkwijeje kandi kuzagukunda iteka ryose.”
Ni amagambo yari
akurikiye amashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu
musore yateraga ivi akamwambika impeta.
Mu Ugushyingo 2022 nibwo
uyu mukobwa yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto n’amashusho y’uyu musore
uzwi nka Jonas bahuriye i Londres mu Bwongereza mu myaka ine ishize.
Miss Akaliza mu ntangiro
za Mutarama 2023 yajyanye uyu musore kwa nyirakuru amwigisha gukama n’ibindi
bitandukanye. Ni mu gihe mu ntangiriro za 2024, aribwo Amanda yafatiwe irembo.
Uyu mukobwa yigeze kuvuga
ko yagowe n’ibihe byo guteretana n’uyu musore biturutse ku bihugu barimo
bitandukanye. Yavuze ko akenshi bakoreshaga uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo
babashe kuvugana.
Jonas na we icyo gihe
yashimiye Miss Amanda kuba yaramubaye hafi mu gihe bamaze bakundana.
6. Emery Bayisenge
Myugariro wa Gasogi United
n'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, Emery Bayisenge agiye gukora ubukwe n'umukunzi we
bamaze imyaka irenga 10 bakundana nk’uko amakuru ahari avuga ko batangiye
gukundana mu mwaka wa 2012.
Usibye Gasogi United
abarizwamo kugeza ubu, Bayisenge yakiniye andi makipe nka Gor Mahia, KAC de
Kénitra yo muri Maroc na USM Alger hagati ya 2016 na 2018. Yakinnye kandi
Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 mu gihe yatangiye guhamagarwa
mu Ikipe Nkuru Amavubi mu 2012.
7. Da Rest
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ishimwe Prince [Darest], ari mu myiteguro yo gukora ubukwe n'umukunzi we usanzwe ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nyuma y'uko ku wa 13 Mutarama 2025 yakoze ibirori yamwambikiyemo impeta y'urukundo.
Darest yabwiye InyaRwanda ko ubukwe n'umukunzi we buzaba tariki 27 Nzeri 2025, ariko ko bizabanzirizwa n'indi mihango y'ubukwe. Uyu musore yasobanuye ko amaze igihe kinini ari mu rukundo n'uyu mukobwa rwagejeje ku kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore.
Mu butumwa aherutse gutambutsa ku rubuga rwa Instagram, Darest yagaragaje umukunzi we nk’impano idasanzwe Imana yamuhaye mu buzima bwe, kandi ashimangira ko ariwe yahisemo gusa.
Ati “Uri impano yihariye nifuzaga kugira. Ntabwo usanzwe buri wese ntiyakugira. Kubana nawe nirwo rukundo. Ntayindi nyongera nkeneye ku isi. Ni wowe nahisemo mu bandi. Undutira ubutunzi bwino ku Isi."
Darest yakomeje abwira umukunzi we agira ati “Wagize ubuzima bwanjye igitabo cyiza cyo gusoma kandi wanteye inkunga muri buri nguni." Yavuze ko uyu mukobwa yamwigishije kwiyizera, kandi “Nta wundi nifuzaga kumarana ubuzima bwanjye bwose atari wowe."
Akomeza ati “Nizere ko tuzabona umwanya wo kubwira abana bacu uburyo inkuru yacu ishimishije. Gufata ukuboko ni ibyanjye ikintu ukunda gukora, nyumva ari ijuru ku Isi."
Da Rest yatangiye
kumenyekana ubwo yari mu itsinda Juda Muzik ari kumwe na Junior, ariko baje
gutandukana mu 2023, buri wese akomeza urugendo rwe ku giti cye.
8. Audia Intore
Umuhanzikazi Audia Intore
uri mu bakunzwe cyane mu muziki gakondo, yatangaje ko ubukwe bwe n’umunyamakuru
Cyiza Kelly bateganya kurushinga, buteganyijwe ku wa 26 Nyakanga 2025.
Ubukwe bwa Audia Intore
na Cyiza butangajwe nyuma y’uko ku wa 5 Gashyantare 2025 yambitswe impeta
y’urukundo nyuma y’uko bemeranyije kubana akaramata.
Cyiza yatangaje ko we na
Audia Intore bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe
kinini baziranye nk’inshuti z’akadasohoka.
Uyu musore ugiye
kurushinga na Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro wanyuze mu
bitangazamakuru bitandukanye mu myaka itanu amaze mu mwuga w’itangazamakuru.
Yanyuze mu
bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV ndetse
n’ahandi henshi harimo na Inyarwanda aherutse gusezeramo.
Audia Intore umaze kubaka
izina mu muziki gakondo azwi mu ndirimbo nka Isimbi ryanjye yakoranye na Bill
Ruzima, Igikobwa yasubiyemo, Rwangabo na Uri mwiza mama n’izindi nyinshi.
9. Natasha wo muri Ambassadors of Christ Choir
Umuhanzikazi
Uwase Natasha akaba n'umwe mu baririmbyi bakomeye muri Ambassadors of Christ
Choir, agiye gusezera ubuseribateri ndetse yamaze gutangaza itariki y'ubukwe
bwe.
Ku
mugoroba wo kuwa Mbere w'Isabato tariki ya 09 Gashyantare 2025 ni bwo Uwase
Natasha yatangaje inkuru yaryoheye cyane abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga
by'umwihariko ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 37 aho
yateguje ubukwe bwe n'umusore yihebeye witwa Promise.
Ubukwe
bwa Natasha na Promise buzaba kuwa Mbere w'isabato tariki ya 18 Gicurasi 2025
kuva saa Tatu za mu gitondo. Inshuti z'aba bombi zahaye umugisha urukundo rwabo
zinabifuriza kuzagira urugo rwiza. Umwe mu basaga 400 bagaragaje amarangamutima
yabo kuri iyi Couple yagize ati: "Imana itanga ibyiza izabyuzuze mu rugo
rwanyu".
Natasha
Uwase waminuje mu mwaka wa 2023 muri Kaminuza Mpuzamaganga y'Imiyoborere
[African Leadership University, ALU], ni umuhanzikazi umaze gukora indirimbo
ebyiri ari zo "Akira Ishimwe" [Njya mbura uko mbivuga] na
"Azakomeza ku kuba hafi" imaze iminsi 3 gusa igeze hanze.
Ni
umuririmbyi w'umuhanga ubarizwa muri Ambassadors of Christ ifite ibigwi
bihambaye muri Afrika mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba
yarayigezemo avuye mur Junior yayo. Ni umukobwa wa Perezida wa Ambassadors of
Christ, Bwana Muvunyi Reuben.
Natasha
ni umwe mu bakobwa baririmbyi 7 bo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa
Karindwi, bagize itsinda Holy Music Ministry ryashizwe mu mpera za 2021 na
Producer Eliel Sando, rikaba rigizwe na Natasha Uwase, Beni Mugisha, Uwibambe
Alliance, Eliezel Nisunzimana, Racheal Mbanzabigwi, Hastu Ntwari na Denise
Karuranga.
Ambassadors
of Christ choir ibarizwa Uwase na Natasha, ni umutwe w'abaririmbyi babarizwa mu
itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu
gihugu no hanze yacyo. Ni korali yanditse amateka mu Rwanda no hanze yarwo
binyuze mu ndirimbo zayo zagiye zikora ku mitima ya benshi.
10.Umurerwa Clear
Umurerwa
Clear uri mu bakinnyi bashya ba filime bagezweho, agiye gukora ubukwe
n'umukunzi we uherutse kumwambika impeta y'urukundo.
Biteganyijwe
ko ubukwe bw'aba bombi buzaba ku wa 20 Nyakanga 2025, nk'uko bigaragara ku
nteguza y'ubukwe bwabo.