Senegal yatsinze Maroc igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabaye ku itariki ya 18 Mutarama (1), ariko ibyo byaje guhindurwa biba 3-0 ku ruhande rwa Maroc.
Abakinnyi ba Senegal bavuye mu kibuga bigaragambya ubwo Morocco yari mu rugo yahabwaga penaliti mu minota y’inyongera, mbere y’uko bagaruka bagasubira mu mukino.
Nyuma y’ubujurire bwatanzwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Morocco (FRMF), impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yaje gufata umwanzuro ko Senegal yatsinzwe ibitego 3-0 na Morocco. Kuri ubu Senegal yamaze kujuririra CAS kandi yizeye kongera kwegukana igikombe.
Umuyobozi mukuru wa CAS, Matthieu Reeb, yavuze ko umwanzuro Kuri iki kibazo ugomba gufatwa vuba bishoboka.
Ati:”Turabyumva ko amakipe n’abafana bafite amashyushyu yo kumenya icyemezo cya nyuma, kandi tuzakora kuburyo inzira y’ubukemurampaka ikorwa byihuse bishoboka, mu gihe hubahirizwa uburenganzira bw’impande zose bwo kuburanishwa mu buryo buboneye.”
Itangazo ryasohotse ryavuze ko kuri ubu nta gihe ntarengwa cyashyizweho cyo gutangaza umwanzuro.
Raymond Hack, wahoze ayobora akanama gashinzwe imyitwarire muri CAF, mbere yabwiye BBC World Service ko iki gikorwa gishobora gufata andi mezi atandatu kugira ngo kirangire, bivuze ko cyaba kigikomeza mu gihe cy’igikombe cy’isi.

CAS yavuze ko igomba gufata umwanzuro vuba byihuse ku bujurire bwa Senegal ku kwamburwa igikombe cya Afurika cya 2026
