Ku Cyumweru tariki ya 22 Werurwe nibwo Rayon Sports yateye mpaga Gasogi United nyuma y’uko itageze ku kibuga mu mukino wo ku munsi wa 25 wa Rwanda Premier League 2025/2026.
Impamvu iyi kipe iyoborwa na Kakooza Nkuliza Charles,KNC itagiye kuri Stade ni ukubera ko uyu mukino wimuwe mu buryo butubahirije amategeko. Ubusanzwe wari uteganyijwe saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium gusa ujyanwa kuri Stade Amahoro saa Yine z’ijoro.
Nyuma yo guterwa mpaga Gasogi United yahise ijurira muri Rwanda Premier League. Kuri ubu KNC yatagaje ko ubujurire bwabo bwatewe utwatsi gusa anerekana ko impamvu bari bajuriye muri uru rwego rutegura shampiyona ari ukugira ngo bakurikize amategeko nta kindi.
Ati:”Icyo twakoraga n’ubundi ni ukubahiriza inzira ibintu binyuramp nkuko byanditswe. Uko biri kose mu buryo bw’amategeko biriya ntabwo byagakwiye kuba binahari ariko buriya bizakosoka. Ntabwo urwego rwafashe icyemezo arirwo ujuririra kugira ngo ruhindure icyemezo. Ibyo ubwabyo nabyo ni akantu ntekereza ko kazarebwaho mu rwego rwo kunoza imikorere n’imigendekere myiza y’ibyemezo bifatwa.
Ikirimo rero ubungubu ibyo basubije nabyo turabona ubwabyo ntabwo bitanga igisubizo. Ntabwo twanyuzwe ubu ikigiye gukurikiraho ni indi nzira. Ndatekereza ko ikirimo hariya ntabwo ari ukujuririra ibyavuye mu mukino kuko ntayo twakinnye kandi twari twamenyesheje urwo rwego ko tutazawukina n’impamvu zifatika zishingiye ku mategeko.”
Yavuze ko abanyamategeko ba Gasogi United ubu bagiye kwandikira FERWAFA.
Ati:” Ubu abanyamategeko bacu icyo bari bukore ni ukwandikira ubunyamabanga bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ubundi bwo bukajyana ikirego mu rwego rubishinzwe. Ubwo turatekereza ko ari Komisiyo y’amategeko n’ubutegetsi kandi twizeye ubutabera peeh.”
KNC yavuze ko mu gisubizo Rwanda Premier League yabahaye itegeko bagenderaho ariryo bishe.
Ati:”Mu gisubizo baduhaye Ingingo y’itegeko bagenderaho ni iyo bishe Kandi ni nako bagomba gusubiza peeh. Ntabwo Rwanda Premier Legue yari gusubiza ivuga ngo rwose twishe amategeko ngo urumva. Ubwo rero urwego rwisumbuyeho rwigenga nirwo rugomba kujya hagati y’umunyamuryango witwa Gasogi United na Rwanda Premier League.
Ndashaka n’abantu babisobanukirwe iki ntabwo ari ikibazo cya Gasogi United na Rwanda Premier League. Ni ikibazo Gasogi ivuga ko amategeko agomba kubahirizwa nta kindi.”
Perezida wa Gasogi United ivuga avuga ko byakozwemo umukino wayo na Rayon Sports wimurwa bitubahirije amategeko akaba ariyo mpamvu ugomba gusubirwamo ugakinwa.
Yavuze ko kandi itegeko ari nk’umwana w’impumyi n’uwaritoye rimugiraho ingaruka.

Ubujurire bwa Gasogi United ku guterwa mpaga na Rayon Sports bwatewe utwatsi ikomereza ahandi
