Ni
umwanzuro wasomwe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026, aho iburanisha ryari
ryitabiriwe n’impande zombi, Umucamanza akabanza gusubiramo uko urubanza
rwagenze kuva mu rukiko rw’ibanze kugeza ku bujurire.
Uko
abaregwa baburanye
Mu
bujurire, buri umwe mu baregwa yagaragaje uko abona urubanza rwe:
Djihad
yavuze ko yahamijwe icyaha atakoze, ashimangira ko nta ruhare yagize mu
gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano.
Kwizera
Papy Nestor yemeye ko ari we woherereje Kalisa John ayo mashusho, anasaba
imbabazi no kugabanyirizwa igihano.
Kalisa
John we yavuze ko nta bimenyetso bifatika bihari bigaragaza ko yasakaje ayo
mashusho, agaragaza ko Ubushinjacyaha butigeze bwerekana abo yayahaye.
Ishimwe
François Xavier we yireguye avuga ko ayo mashusho yayabonye nk’abandi bose,
ndetse ko hari undi witwa Joseph ari we wayasakaje akoresheje telefoni ye.
Ku
ruhande rw’Ubushinjacyaha, bwashimangiye ko hari ibimenyetso bihamya uruhare
rwa buri wese, harimo n’ubuhamya bw’abatangabuhamya n’ibikorwa byakozwe
n’abaregwa.
Icyo
Urukiko rwashingiyeho
Urukiko
rwagaragaje ko nubwo hari uwitwa Hertier Rukundo wagaragaye nk’uwasakaje
amashusho bwa mbere muri group ya WhatsApp, hari uruhare rutandukanye
rwagaragajwe ku bandi baregwa.
Kuri
Djihad, raporo ya Cyber Crime yagaragaje ko nta mashusho yasakaje akoresheje
telefoni ye. Icyakora, Urukiko rwasanze ibikorwa bye birimo amagambo
yakoresheje mu kiganiro aho yavugaga ko “imipuri y’i Nyarugenge ijagaraye”
ndetse akavugamo Yampano, byarashishikarije abandi gushaka no gusakaza ayo
mashusho.
Hashingiwe
ku ngingo ya 2 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko
ushishikarije abandi gukora icyaha nawe abihanirwa, Urukiko rwemeje ko Djihad
ari icyitso muri icyo cyaha.
Kuri
Kwizera Papy Nestor, Urukiko rwavuze ko kuba yemeye icyaha mu bujurire kandi
yari yarakihakanye mbere bidafite agaciro mu mategeko, bityo ntibyamugirira
umumaro.
Kuri
Kalisa John, Urukiko rwasanze kuba yarahawe amashusho na Papy Nestor
akayohereza ku bandi, harimo na Papa Cyangwe, bigize icyaha cyo gusakaza
ibikangura ubushizi bw’isoni.
Naho
kuri Ishimwe François Xavier, Urukiko rwemeje ko muri telefoni ye hasanzwemo
amashusho menshi y’urukozasoni ndetse ko yayagurishaga, bityo icyaha kimuhama
nta gushidikanya.
Nyuma
yo gusuzuma impamvu zatanzwe n’impande zombi, Urukiko rwanzuye ko ubujurire
bwose nta shingiro bufite, rutegeka ko igihano cyari cyatanzwe n’urukiko rw’ibanze
kigumaho ku baregwa bose.
By’umwihariko,
Kalisa John yategetswe no gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 20
Frw, bitewe n’uko yaburanye ari hanze.
Urukiko
rwibukije impande zose ko zifite uburenganzira bwo kongera kujurira mu Rukiko
Rukuru mu gihe cy’iminsi 30 uhereye ku munsi umwanzuro wasomeweho.
