Ubujura n'inzoga ku ruhande! Academy ya Hubert Bebe wakiniye Amavubi yasubukuranye intego zikomeye

Imikino - 02/06/2025 9:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubujura n'inzoga ku ruhande! Academy ya Hubert Bebe wakiniye Amavubi yasubukuranye intego zikomeye

Academy ya Nsizirungu Hubert Bebe yongeye gufungura kumugaragaro maze abana bakomezanyije nayo batangirana ingamba zo kwiga umupira barangwa n’imyitwarire myiza.

Ku Cyumweru itariki 1 Kamena 2025 kuri Kigali Pele Stadium nibwo Academy ya Nshirungu Hubert Bebe yongeye gufungura nyuma y’uko yari imaze imyaka igera kuri ine yarahagaze kubera icyorezo cya Covide-19 n’ibikorwa byo kuvugurura Stade ya Kigali yaje guhindurwa Kigali Pele Stadium.

Muri 2015 Nibwo Nshizirungu Hubert Bebe yafunguye bwa mbere Better Future Football Academy ariko iza guhagarara ku mwaduko wa covide-19.

Nyuma yo kongera gusubukura ibikorwa bya Better Future Football Academy, Nshizirungu Hubert yasabye abana yatangiranye nabo kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ariyo izabafasha kuba abakinnyi beza b’ejo hazaza. Atebya cyane yagize ati: “Muri mwe hari ukumbuye akayoga, hari ukumbuye agatabi?" Abana bamuhakanira bivuye inyuma ndetse bamubwira ko ibyo batabikozwa.

Hubert yakomeje agira ati “Muracyari abana bato ntabwo muri abo kunywa inzoga, ahubwo mugomba gushyira umutima n’imbaraga ku masomo yanyu no kwiga umupira w’amaguru.

Aganira na InyaRwanda, Hubert yavuze ko Better Future Football Academy ayiteganyiriza ibyiza byinshi harimo no kuzajya asohokana abana hanze y’u Rwanda bagatangira kumenyera uko amarushanwa mpuzamahanga akinwa ariko akazabanza kwibanda mu bihugu byegeranye n’u Rwanda.

Hubert Bebe mu kiganiro cyabanje aherutse kugirana na Inyarwanda yavuze ko ategenya ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite abakinnyi beza bazamukiye muri Academy ye.

Hubert Bebe inyuma y'abahungu be ba Better Future Football Academy 


Irerero rya Better Future Football Academy ya Hubert Bebe ryongeye gufungura imiryango nyuma yo gukomwa mu nkokora na Covide-19


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...