Ubuhinde bwavumbuye urubura ku kwezi biba ubwa mbere bubishoboye

Utuntu nutundi - 30/05/2026 8:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Ubuhinde bwavumbuye urubura ku kwezi biba ubwa mbere bubishoboye

Icyogajuru cy’u Buhinde cyitwa Chandrayaan-2 cyavumbuye ibimenyetso bikomeye byerekana ko hashobora kuba hari urubura rushashe munsi y’ubutaka bw’Ukwezi, mu gace kacyo k’Amajyepfo (South Pole).

Ibi by’iyi nkuru nshya bije nyuma y’uko abantu benshi bari bazi ko uyu mushinga wapfuye mu mwaka wa 2019, ubwo akamashini kacyo kagongga k’ubutaka bw’Ukwezi kagasandara.

Icyakora, icyogajuru cyasigaye kigendera mu kirere cyo hejuru cyo cyakomeje gukora mu mutuzo, kandi nyuma y'imyaka hafi irindwi cyatanze umusaruro ukomeye cyane.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe bute?

Abashakashatsi bakoresheje igikoresho cyitwa DFSAR (Dual Frequency Synthetic Aperture Radar). Iki gikoresho cyohereza imirasire (radar signals) munsi y’ubutaka bw’Ukwezi, hanyuma kikareba uko igaruka kugira ngo kimenye ibyo birimo.

Aho babisanze ni mu myobo minini cyane (craters) ihoramo umwijima w’icuraburindi. Muri iyo myobo hagakonja cyane kugeza kuri dogere Celsius -248°C. Iyi mbeho ikaze niyo ituma uru rubura rushobora kumara imyaka myinshi rutarashonga.

Kuki ubu buvumbuzi ingenzi cyane ku hazaza?

Gutunganya aya mazi byazafasha abashakashatsi n’abajya mu kirere (astronauts) muri ibi bintu: Amazi yo kunywa: Kunganira ababa bari ku Kwezi, Umwuka (Oxygen): Kuyakoramo umwuka mwiza wo guhumeka, Ingufu (Rocket Fuel): Gukuramo Hydrogène n'Oxygène zikaba zakoramo ingufu kubyogajuru.

Ibi byazatuma abajya mu kirere batazongera kwitwaza ibintu byose babivanye ku Isi, ahubwo bazajya bakoresha ibyo basanze ku Kwezi.

Ihangana ry’Ibihugu Bikomeye

Ibi bimenyetso bije bikongeza ishyaka ry'ibihugu bishaka kwigarurira agace k’amajyepfo y’Ukwezi harimo Amerika (NASA): Irashaka kubaka ibirindiro bihoraho by’abantu mu myaka iri imbere.

Ubushinwa n'Uburusiya: Barimo barakorera hamwe umushinga w’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Kwezi uzagenda muli 2035, hakiyongeraho n’U Buhinde: Nyuma yo kugusha icyogajuru Chandrayaan-3 muri 2023, ubu baritegura umushinga witwa Chandrayaan-4 muri 2027. Iki cyogajuru kizajya gufata ibizamini by’ubutaka nurubura ku Kwezi kikabigarura ku isi.

Umwanditsi: Jean De Dieu HASINGIZWEYEZU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...