Ichthus Gloria yagiye igaragara cyane mu ivugabutumwa ryo mu bigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza. Nyuma y’igihe kirekire muri iri vugabutumwa ryo mu banyeshuri, iri tsinda ryatangiye gukora ku mitima ya benshi ubwo ryatangiraga gutarama mu bitaramo byagutse ku butumire bw’abahanzi barimo: Dominique Ashimwe, Alexis Dusabe na Josh Ishimwe.
Muri ibi bitaramo Ichthus Gloria yagiye yerekwa urukundo rwinshi kubera ubuhanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ibi kandi byashimangiwe mu gitaramo cyabo cya mbere cyiswe ‘Free Indeed Worship Experience’ cyabaye mu kwezi k’ Ukwakira 2025 kikitabirwa ku rwego rushimishije.
Muri iki gitaramo Ichthus yafatiyemo amashusho y’indirimbo 6 ziri mu ndimi zitandukanye nk’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili harimo zimwe bakoranye n’abandi bahanzi barimo nka Chryso Ndasingwa.
Kugeza ubu mu ndirimbo zafatiwe muri iki gitaramo hamaze gushyirwa hanze indirimbo zirimo: "EL-ROI" bakoranye n’umuramyi Chryso Ndasingwa, "Tuakupa Vyote" na "Jesus is the One".
Usibye kandi izi ndirimbo zafatiwe mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, Ichthus Gloria iherutse gushyira hanze indi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igiswahili yiswe "Umenifunika."
Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe bushamikiye kuri Zaburi y’124, ikaba imaze kurebwa, n’abagera mu bihumbi 7 mu byumweru 2 gusa igiye hanze. Izi ndirimbo zose ziyongera ku yindi yitwa "I AM" iri mu rurimi rw’Icyongereza, ikaba yarasohotse umwaka ushize.
Umuyobozi Mukuru wa korali Ichthus Gloria, Kaneza Ines Bella yabwiye inyaRwanda ko abaririmbyi bagize korali Ichthus Gloria ari ibikoresho biri mu butumwa (mission) bwo kugeza ubutumwa bwiza ku bo butarageraho. Yagize ati: “Turenga imipaka binyuze mu bushobozi bwo gukoresha indimi nyinshi, kandi twamamaza Kristo muri buri ndirimbo turirimba.”
Korali Ichthus Gloria igizwe n’abaririmbi 71 bari mu ngeri zitandukanye abato, urubyiruko n’abakuru ari na byo biyongerera imbaraga zo gukora ibikorwabyabo neza bikanogera ingeri zose. Muri bo harimo n’abahanga bazwi mu gihugu mu gutunganya umuziki nka producer Boris ndetse n’abatunganya amashusho nka Shalom Gabris n’abacuranzi bafite ubumenyi bakuye mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo.
Korali Ichthus Gloria ni imwe mu matsinda y’abaririmbyi bari gutanga umusanzu ukomeye mu ivugabutumwa
Ichthus Gloria baherutse gukora igitaramo cyabo cya mbere cyiswe ‘Free Indeed Worship Experience’ cyabaye mu Ukwakira 2025
Ichthus Gloria Choir igizwe n'abaririmbyi b'abahanga n’abacuranzi bafite ubumenyi bakuye mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo
REBA INDIRIMBO NSHYA "UMENIFUNIKA" YA ICHTHUS GLORIA CHOIR YA ADEPR Nyarugenge
