Uyu mubyeyi Uwiragiye Pelagie yaganiriye na INYARWANDA ubwo twamusangaga mu kazi ke ka buri munsi ko gucuruza itumanaho rya MTN. Yadusangije ubuhamya bw’urushako rugoye yahuye narwo ku buryo na n’ubu abitekereza agahita asuka amarira.
Pelagie yabwiye INYARWANDA ko umugabo bari barashakanye yari umunywi w’inzoga ukabije, gusa ngo urugo rwabo rwasenyutse burundu ubwo yamusigaga mu nzu y’ubukode hashize iminsi 20 gusa bapfushije umwana, hanyuma akamara amezi 7 atarongera kugaruka.
Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Uwiragiye Pelagie:
