Uwo mukobwa avuga ko yabyaranye na 'Sugar Daddy' [soma shuga dadi] bamenyaniye kuri telefoni mu mwaka wa 2008 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Uyu musaza yamubeshyaga ko ari umusore utarashaka. Yaramusuye asanga ni umusaza anamutera inda. Amaze imyaka 23 abyaye ndetse yatewe ipfumwe no kuryamana n'uwo musaza ku buryo ntawe ashobora kubwira ko babyaranye.
Ubwo yaduhaga ubuhamya, yavuze ko amaze imyaka ibiri afite ibikomere ku mutima kubera ubukwe bwe bwapfuye yanze kuvuga ko yabyaranye n'umusaza wamurushaga imyaka 40.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, uyu mukobwa wabyariye iwabo, yatangiye avuga uko ubukwe bwe bwapfuye kubera ko umusore bendaga kurushinga yivumbuye igihe cyo gushyiraho ahagaragara amatariki y'ubukwe bwabo. Yagize ati "Mpisemo gutanga ubuhamya bwanjye kubera ko hari isomo bwasigira abakobwa bakiri bato bafite indoto nkizo nari mfite nkiri muto."
Yakomeje agira ati "Maze imyaka ibiri mfite ibikomere ku mutima wanjye,uyu munsi nakabaye ndi mu rugo rw'umugabo wankunze, ubwo natangiraga kwiga muri kaminuza. Uwo muhungu twarakundanye cyane ndetse mubwira ko mfite umwana kugirango ankunde anzi neza".
"Umuhungu yambwiye ko ntacyo bimutwaye, numvise nduhutse rwose ndushaho kumukunda kuko numvaga ntifuza ko umutima wanjye uzongera kubabara. Nubwo nari narabyaye, niwe wa mbere nakunze mu buzima bwanjye. Numvaga igihe cyanjye cyo kwishima kigeze ndetse numvaga ko inzozi zanjye zo gushaka umugabo nkubaka urugo rwiza zisohoye uko nabyifuzaga ."
Yungamo ati "Umusore yambereye inshuti nziza mu myaka 4 twakundanyemo kuko yamfashaga byinshi, akansohokana kenshi ku buryo yanjyanaga no mu nshuti ze zakoraga ibirori, no mu muryango we twatahanaga ubukwe bizwi ko ndi fiyanse we. Ubwo narangizaga kwiga kaminuza, niwe wansabye ko namubera umugore atera ivi ndabimwerera. Igihe twari tumaze kwiyemeza gukora ubukwe, mu kwezi kwa kabiri muri 20 twapanze umunsi wo kuganira ku gihe ubukwe bwabera "SAVE THE DATE".
"Twahisemo ko ku munsi w'abakundana (Saint Valentin) ari bwo tubipanga. Umunsi ugeze njyayo, ariko itariki ya 14 mu kwezi kwa kabiri muri 2020 ntabwo ari nziza mu mateka yanjye. Nagiye mfite ibyishimo kuko nari mfite amatsiko yo kumenya igihe nzakorera ubukwe, ariko natashye ndimo kurira kuko wambereye umunsi wo gutandukana n'uwo twakundanye mu buryo bwantunguye."
Uyu mukobwa yavuze icyatumye umusore amubenga ku munsi w'abakundana bari bapanzemo gushyiraho amatariki y'ubukwe bwabo. Ati "Uwo munsi ntazibagirwa, twarasangiye, turishima ndetse arantungura ampa impano ya Telefoni nziza. Ibyo kumpa impano byaranshimishije ariko amatsiko nari mfite ni ukumenya itariki z'ubukwe bwacu, kuko nari narabibwiye abavandimwe imiryango n'inshuti bose nari narabateguje ko ubukwe buri hafi".
"Ubwo twageraga ku ngingo y'amatariki y'ubukwe, yandebye mu maso, amfata mu biganza arangije ansaba kumubwira uwo twabyaranye umwana. Akimbwira ngo umwana wamubyaranye na nde? None se w'umwana wawe aba hehe?, nahise mpinda umushyitsi nanirwa kuvuga kuko uretse nawe nta muntu n'umwe mu muryango wanjye nigeze mbwira se w'umuhungu wanjye. Aho kumusubiza nararize mbona nawe isura irahindutse".
Arakomeza ati "Yahise ava muri salo ajya mu cyumba, nsigara ndira. Yagarutse hashize iminota nka 20, ampereza amafaranga 20,000 Frw yisubirira mu cyumba. Ubwo nanjye ndasohoka mfata moto ingeza muri gare ntega imodoka ndataha. Nageze mu rugo mbabaye cyane kuko uwo munsi nagombaga kujyana inkuru nziza ariko wabaye uw'umubabaro kandi ndacyafite igikomere ibyambayeho uwo munsi byanteye".
"Umunsi ukurikiyeho umusore yanyandikiye ubutumwa ambwira ko adashobora kubana n'umuntu utagira ukuri. Ubwo ibyacu ni uko byarangiye. Ariko kuko twakundanaga, numvaga azisubiraho akabivamo ibyo kumbaza iby'uwo twabyaranye kuko kugeza ubu ntabwo nshobora kumuvuga kuko arandusha imyaka 40, ni umusaza twaryamanye bidakwiye. Gusa nawe yakomeye ku cyemezo cye ndetse umwaka ushize, yishakiye undi."
Uyu mukobwa yagiriye inama abangavu bashukishwa ibintu byiza bakiyibagirwa
Ati "Njyewe uwanteye inda, ni umusaza ufite imyaka 69, njye mfite imyaka 28. Ubwo twaryamanaga akantera inda, nigaga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye, nari mfite imyaka 16. Uwo musaza twamenyaniye kuri telefoni ariko bigaragara ko hari umuntu wamuhaye nomero yanjye. Twageze aho ansaba kumusura kuko iwacu batashoboraga kumpa uruhushya, namusuye ngiye ku ishuri"
"Nageze aho yabaga ntungurwa n'uko ari umusaza kandi yarambwiraga ko ari umusore ndetse ankunda. Uwo mugabo naryamye nawe ampa amafaranga ibihumbi 10,000 njya ku ishuri ariko uwo munsi twaryamanyeho bwa mbere ni bwo yanteye inda. Ababyeyi n'abavandimwe banjye kuva bamenye ko nkwite bambazaga uwanteye inda nkarira kugeza ubu ntabwo ndifuza kuvuga ko natewe inda n'uruta Data kuko bintera isoni cyane".
Akomeza agira ati "Urubyiruko rw'abakobwa icyo nababwira ni uko kurarikira ibintu byiza no kutanyurwa birimo ingaruka nyinshi kuko umugabo uguhaye impano ashobora kukwicira ubuzima kandi wari ufite amahirwe yo kuzagera ku byiza."
Ushaka kuduha ubuhamya nawe bwafasha abandi, watwandikira kuri info@inyarwanda.com