Ubuhamya: Ibyabaye kuri Munyantore Isaie n'abaganga ntibabyumva, ubu arashima Imana kuko yamukijije

Utuntu nutundi - 25/03/2014 8:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubuhamya: Ibyabaye kuri Munyantore Isaie n'abaganga ntibabyumva, ubu arashima Imana kuko yamukijije

Ubu ni ubuhamya burebure bwa Munyantore Isaie wavukiye i Kayonza muri Rukara mu mwaka wa 1979. Isaie nk'uko yabitangaje mu buhamya yahaye urubuga rwa gikiristu rwitwa Agakiza, avuga ko mu mwaka wa 1993 yaje kugira amahirwe yo kwakira Yesu nk’umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe akaba yarakirijwe iwabo i Rukara.

Isaie avuga ko mu buzima bwe yagiye ahura n’ ibigeragezo byinshi ariko icy’uburwayi cyo kikaba cyaramukomereye cyane. Nyamara Isaie yagiye ahumurizwa n’ijambo ry’Imana rigira riti: “N'ubwo ibyago by’ umukiranutsi ari byinshi Uwiteka amukiza muri byose.”

Isaie avuga ko mu mwaka wa 2002 yafashwe n’ uburwayi bw’igihaha cy’i bumoso kuko abaganga bamubwiye ko kirimo amazi. Isaie agira ati: “Nkimara kumva iby’ubwo burwayi narababaye cyane ariko nkomeza gusenga Imana nyuma y’amezi 8 Imana imbwira ko inkijije kandi koko nyuma nagiye kwa muganga basanga narakize.”

Bigeze mu mwaka wa 2004 Isaie atangaza ko yafashwe n’uburwayi bw’ umutima akabumarana umwaka n’ amezi 4. Isaie avuga ko muri ubu burwayi bw’umutima yagerageje kwitwararika ku nama za muganga ndetse agafata neza imiti yandikiwe nyamara bikaba iby’ubusa. Mu magambo ye Isaie aragira ati: “Nabonye ko iyo miti n’inama bya muganga ntacyo byamariye mpitamo kwiringira Imana nuko irankiza.”

Mu mwaka wa 2009 ubwo Isaie yazaga gutura mu mujyi wa Kigali yakomereje gukora umurimo w’Imana mu Itorero rya Nyarugenge ku mudugudu wa Kiyovu. Nyuma y’iminsi mike ageze i Kigali Isaie atangaza ko yafashwe n’ uburwayi mu byukuri atamenye ubwo ari bwo kuko we yabonaga agenda atakaza ibiro mu buryo bwihuse, akajya abura umwuka ndetse akajya agira n’ikibazo cy’umusonga wamubabaza cyane. Isaie avuga ko yahise akeka ko ari bya bihaha byongeye kumugarukaho.

Isaie avuga ko atari yorohewe n’ubwo burwayi ariko ko yagerageje kugana iy’ibitaro. Aragira ati: “Natangiye kwivuza uko nshoboye kuko nari mfite ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé). Nabonye ntacyo bitanga nsubira iwacu I Rukara nivuza i Gahini banyohereza i Rwamagana, babuze icyo bankorera bambwira ko naza i Kigali nkanyura muri sikaneri(scanneur).”

Isaie atangaza ko uko iminsi yashiraga ari ko yumvaga uburwayi bwe bugenda guhindagurika. Ageze mu bitaro bya Kaminuza i Kigali (CHUK) muri  buvuzi bw’imbere (médecine Interne), Isaie yakorewe ibizamini bitandukanye n’abaganga bamwitagaho.Icyo gihe hari tariki ya 08-02-2010 nk’uko Isaie abyivugira. Mu bisubizo yahawe na muganga, Isaie yasanze afite kanseri (Canser) yo mu maraso (nk’uko binagaragara ku mpapuro yahawe n’abo baganga ndetse Isaie agifite kugeza n’ubu).

Isaie avuga ko akimara kubona ibyo bisubizo yabwiwe n’abaganga ko uburwayi bwe bugoye. Isaie ati: “Bambwiye ko ntacyo bamarira usibye kumpa uduti two kunyoroherereza gusa. Bambwiye ko bishobotse nazajya kwivuriza hanze y’U Rwanda ariko mu gihe ntarabibasha bambwira ko buri cyumweru nzajya njyayo bakareba uko meze kuko urwagashya rwari rwatangiye kubyimba.”

Nyuma y’aho, Isaie avuga ko abo baganga bo muri CHUK bamukoreye raporo (rapport medicale) akajya kwivuriza mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Agezeyo Isaie avuga ko nabo bamubwiye ko ntacyo bamumarira kinini nabo bamugira inama yo kujya kwivuriza hanze y’U Rwanda. Muri ibi bihe bitoroshye, Isaie nk’uko abyivugira ngo yasabye Imana ibintu bibiri. Ati: “Nasabye Imana ko inyeza ikantahana mu ijuru amahoro cyangwa ko niba hari icyo nkiyikorera mu isi yankiza.”

Tariki ya 05-06-2011 Chorale y’aho Isaie yasengeraga yagiye mu rugendo rw’ ivugabutumwa. Mu gihe imyiteguro y’iyo Chorale yari irimbanyije uburwayi bwe bwariyongereye cyane kuko Isaie avuga ko icyo gihe yagize uburibwe budasanzwe ariko akanzura mu mutima ko azajyana n’iyo Chorale. Isaie ati:“N’ubwo ntari norohewe n’uburwayi ariko numvaga namaramaje kujyana n’iyo Chorale wenda bakazagarukana umurambo kuko n’ubundi nari ntegereje gupfa.”

Kubera ko Isaie yari mu bagombaga gucurangira iyo Chorale avuga ko yihanganye akajyana nayo. Isaie avuga ko yaboneye igitangaza gikomeye muri urwo rugendo kuko yaje kuhakirira uburwayi bwe bwari bwarananiranye. Aragira ati: “Tugeze aho twari twasohokeye twakoze icyatujyanye ndetse turara n’ijoro dusengera uwo murimo w’Imana. Muri ayo masengesho Imana yavuze ibintu byinshi ariko nanjye imvugamo ko inkijije indwara ikomeye mpita nizera iryo joro sinongeye kuribwa bimbera ikimenyetso.”

Nyuma y’urwo rugendo Isaie avuga ko yagarukanye n’abandi baririmbyi I Kigali agahita ataha iwabo aho yamaze icyumweru. Nyuma y’icyo cyumweru Isaie atangaza ko yasubiye kwa muganga kuko umunsi wo kujya muri controle wari ugeze nk’uko yari yarabitegetswe na muganga wamukurikiranaga. Uwo munsi hari tariki ya 13/06/2011 ubwo Isaie yahabwaga igisubizo ko ari negatif (bivuga ko nta burwayi afite ahubwo yakize). Isaie avuga ko byabaye nk’ibitangaza bikomeye. Aragira ati: “Ari njye ari na muganga twese byaratugoye kubyemera kugeza ubwo muganga yambwiye ati ibyo impapuro tubireke wowe wiyumva ute? Namuhamirije ko numva amahoro adasanzwe mu mubiri wanjye.”

Isaie avuga ko yabwiye muganga we iby’urugendo yakoranye na Chorale (n’ubwo bari barabimubujije kubera nyine uburwayi bwe). Isaie avuga ko yakomeje gusobanurira uwo muganga ko yavuye muri urwo rugendo amahoro, ibi bikaba byaratangaje uwo muganga kuko yari azi neza iby’uburwayi bwe ko butari bworoshye. Isaie avuga ko bitarangiriye aho kuko muganga yagombaga kwemeza neza ko uburwayi bwe bwakize. Isaie aragira ati: “Muganga yambwiye ko ngomba kugaruka muri controle akareba koko niba narakize.”

Isaie avuga ko nyuma y’icyo gihe yasubiye kwa muganga inshuro 4 zose bagasanga yarakize. Nk’uko uwo muganga wamukurikiranye ari we Dr Jean Luc yabimubwiye, ngo ibi birenze uko we yabyumvaga. Isaie ati: “ Twese twatangariye Imana kuko ariyo yonyine yabashije gukora kiriya gitangaza ikankiza uburwayi nka kanseri (cancer) yo mu maraso. Uwashaka kubona impapuro zose kuva ntangira kurwara no kwivuza yaza nkazimuha akirebera gukomera kw’ Imana.”

Muri ubu buhamya bwa Isaie asoza ahamya ko kuri ubu nta kibazo na gito afite. Arangiza na none abwira abantu barwaye n’abafite ibibazo ko bakwiriye kwiringira Imana kuko ibyo abantu babona ko bidashoboka ku Mana bishoboka byose “Yesu akiza indwara zose nk’uko ibyanditswe byera bivuga Yesaya 53:4, Matayo 8:17, 1 Petero 2:23,24.”

Uwashaka kugira icyo avugana na Munyantore Isaie yakoresha aderesi zikurikira: Telephone 0788844681 cyangwa akamwandikira kuri E-mail: isaemunyantore@yahoo.fr. Uramutse kandi nawe ufite ubuhamya cyangwa ikibazo kigukomereye ushaka kugishaho inama abakunzi b’inyarwanda.com, waduhamagara kuri 0788542538 cyangwa ukatwandikira kuri inyarwanda3@gmail.com 

Manirakiza Théogène

 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...