Uyu muco umaze imyaka myinshi uri mu muryango mugari w’Abadage, kandi kugeza n’uyu munsi uracyubahirizwa n’abatari bake, cyane cyane abakuze n’abakunda umuco gakondo.
Imvano y’uyu muco
Nubwo nta nyandiko yemeza neza igihe uyu muco watangiriye, abashakashatsi bavuga ko ukomoka ku myemerere ya kera y’Abanyaburayi, aho abantu bemeraga ko kuvuga cyangwa kwizihiza ikintu kitaraba bishobora kugikururira ibyago.
Nk'uko tubikesha urubuga german-way.com, mu bihe bya kera, abantu benshi bemeraga ko ubuzima bw’umuntu butari bwizewe kugeza igihe ikintu cyabaga cyabaye.
Bityo rero, kwifuriza umuntu isabukuru mbere y’uko ayigeraho byafatwaga nk’aho uri kuvuga ko azayigeraho kandi nyamara ntawe uzi ejo hazaza.
Hari kandi imyemerere yavugaga ko imyuka mibi cyangwa amahirwe mabi bishobora kumenya umuntu urimo kwitegura ikintu runaka bikaba byamubuza kukigeraho. Kubera iyo mpamvu, abantu birindaga kwizihiza cyangwa kuvuga iby’ibyishimo mbere y’uko biba impamo.
Uko bikorwa mu Budage
Mu Budage, inshuti, abo mu muryango cyangwa abo mukorana bategereza kugeza ku munota wa nyuma ngo bifurize umuntu isabukuru nziza.
Iyo umuntu avutse ku itariki ya 10 Nyakanga, abantu benshi barategereza kugeza saa sita z’ijoro zigeze kuri iyo tariki cyangwa kugeza uwo munsi ugeze kugira ngo bamwifurize isabukuru nziza.
Niba umuntu amwifurije mbere, ashobora kubwirwa ati:"Ntunyifurize isabukuru mbere, birantera amahirwe mabi!" Nubwo bamwe babivuga basetsa, hari benshi babifata nk’umuco ugomba kubahirizwa.
Ese abantu bemerewe gukora ibirori mbere?
Igitangaje ni uko hari igihe bamwe bashobora gutegura ibirori mbere y’umunsi nyirizina kubera impamvu z’akazi cyangwa izindi gahunda. Ariko n’iyo bibaye, abantu benshi birinda kuvuga amagambo yo kwifuriza isabukuru kugeza umunsi nyirizina ugeze.
Icy’ingenzi si ibirori ubwabyo, ahubwo ni amagambo yo kuvuga ko umuntu ageze ku mwaka mushya w’ubuzima bwe mbere y’uko awugeraho.
Icyo uyu muco usobanuye ku Badage
Uyu muco ugaragaza imwe mu ndangagaciro zikomeye z’Abadage arizo, kutihutira kwizihiza ikintu kitaraba impamo, kubaha igihe n’amatariki nyayo, kwemera ko ejo hazaza hatazwi bityo umuntu agomba gutegereza ibibaye mbere yo kubyishimira ndetse no kwitondera imigenzo n’imyemerere y’abakurambere.
Ku Badage benshi, ntabwo ari ukwemera amarozi cyangwa ibitangaza, ahubwo ni uburyo bwo kwerekana icyubahiro ku muco no ku mateka yabo.
Ese urubyiruko rwo muri iki gihe ruracyabyemera?
Muri iki gihe, urubyiruko rw’Abadage ruragenda rwigenga ku myemerere imwe n’imwe ya kera. Hari abemera ko kwifurizwa mbere nta kibazo biteye.
Ariko nubwo bimeze bityo, benshi baracyubahiriza uwo muco nk’ikimenyetso cyo kubaha imigenzo y’iwabo. Ni yo mpamvu ushobora kubona umuntu wanditse kuri Facebook cyangwa WhatsApp ati:"Ntimunyifurize isabukuru mbere y’ejo!"
Mu gihe mu bihugu byinshi abantu bishimira kwakira ubutumwa bw’isabukuru mbere y’umunsi nyirizina, mu Budage ho bishobora gutuma uwabwifurijwe yumva atishimye. Kuri bo, isabukuru igomba kwifurizwa igihe cyayo kigeze.
Uyu muco werekana uburyo imigenzo ishobora gutandukana cyane hagati y’ibihugu, ndetse n’uko ibintu bisa n’ibisanzwe ahandi bishobora gufatwa nk’ibidasanzwe cyangwa bitifuzwa mu yindi mico. Kuri benshi mu Badage, “Happy Birthday” igomba kuvugwa gusa igihe umunsi nyirizina wageze.
