Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Whatsapp, kuva kuri uyu wagatatu hashyizweho uburyo bushya bushobora kwemerera umuntu kuba yakoresha itumanaho rya Whatsapp hakoreshejwe mudasobwa(computer) mu gihe byari bimenyerewe iri tumanaho rikoreshwa kuri telefone zigendanwa.
Ubuyobozi bwa Whatsapp bukomeza buvuga ko ubu buryo buzajya bukoreshwa hifashishijwe internet aho hazahuzwa umurongo wa telefone igendanwa irimo internet ndetse na mudasobwa.Abazabasha gukoresha ubu buryo bushya ni abafite telefone zikoresha uburyo bwa Android, Windows ndetse na Blackberry.
Kugira ngo umuntu abashe gukoresha ubu buryo bushya asabwa mbere na mbere kuba akoresha muri telefone yawe whatsapp igezweho(Latest Version).Nyuma y’ibi hakurikiraho gusura urubuga rwa web.whatsapp.com aho ubona code izwi nka QR Code maze ukayifotora(scan) ukoresheje camea ya telefone yawe.Nyuma y’akanya gato uhita utangira kubona whatsapp kuri mudasobwa yawe maze ugatangira kuyikoresha nk’ibisanzwe.
Whatsapp yo kuri mudasobwa ikora kimwe n'iyo muri telefone
Iyi whatsapp ntishobora gukoreshwa n’abantu batunze telefone zo mu bwoko bwa iphone bitewe n’ibitarumvikanyweho hagati y’uruganda rwa Apple ndetse na Whatsapp.
Uburyo bwo gukoresha itumanaho rya Whatsapp kuri mudasobwa buje nyuma y’igihe gito iguzwe na Facebook akayabo ka miliyari 22 z’amadolari.Kugeza ubu Whatsapp ikoreshwa n’abantu barenga miliyoni 500 hirya no hino ku isi.
Robert Musafiri