Uber yatangaje ko yafashe iki cyemezo nyuma y’isuzuma ryimbitse ry’ubucuruzi bwayo, ariko ntiyasobanuye mu buryo burambuye impamvu nyamukuru yatumye ihagarika ibikorwa muri Nigeria.
Iyi kompanyi yatangiye gukorera muri Nigeria mu 2014, ibanza gutangirira i Lagos mbere yo kwagura ibikorwa byayo mu yindi mijyi. Ku wa 2 Nzeri 2026, Uber yatangaje ko yahagaritse burundu ibikorwa byayo muri icyo gihugu.
Isoko ryo gutega imodoka hifashishijwe ikoranabuhanga muri Nigeria rimaze imyaka rihura n’ihangana rikomeye. Abakora izi serivisi bahura kandi n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi, izamuka ry’ibiciro muri rusange ndetse n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga, ibintu byongera amafaranga yo gukoresha imodoka kandi bikagira ingaruka ku bashoferi ndetse n’ibigo bikora izi serivisi.
Uber yavuze ko nyuma yo guhagarika ibikorwa, ishami ryayo rifasha abakiriya rizakomeza kuboneka kugeza ku wa 23 Nzeri 2026 kugira ngo rifashe abakoresha gukemura ibibazo birebana na konti zabo cyangwa ibindi bibazo byari bisigaye.
Nyuma y’itangazwa ry’icyemezo cyo kuva muri Nigeria, Uber yanemeje ko yahagaritse ibikorwa byayo muri Uganda. Ku bakoresha porogaramu ya Uber muri Uganda, ku wa 3 Nzeri 2026 hagaragaye ubutumwa bubamenyesha ko nta modoka ziboneka binyuze muri iyo serivisi.
Uber ntiyatangaje umubare w’abashoferi cyangwa abakiriya bashobora kugira ingaruka kubera guhagarika ibikorwa muri ibyo bihugu, ndetse ntiyasobanuye niba hari umutungo wayo uzagurishwa.
Guhagarika ibikorwa muri Nigeria ni iherezo ry’imyaka 12 Uber yari imaze ikorera muri kimwe mu bihugu bifite isoko rinini cyane muri Afurika.
